Prezida Kagame yagize icyo kuri Lt General Jacques MUSEMAKWELI waraye ushyinguwe.

8,367

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagaragaje ko Lt Gen Musemakweli Jacques washyinguwe kuri uyu wa Gatanu yaranzwe n’ubwitange bukomeye, ukutizigama ndetse n’indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, witabye Imana tariki 11 Gashyantare 2021, afite imyaka 59.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Lt Gen Musemakweli wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe.

Ni ubutumwa bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Yagize ati “ Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye.”

“General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n’indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

Yagize ati “General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro.”

“Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.”

Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo.

Ati “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.”

Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.