Prezida Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa gatandatu ari umunsi wo gusengera Covid-19

10,523
Kwibuka30
No mu kwezi kwa gatatu Perezida Museveni yari yasabye abaturage ba Uganda gusenga cyane ngo Imana ibakize Coronavirus

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko ejo ku wa gatandatu ari umunsi igihugu cyose kizasengera icyorezo cya coronavirus.

Nyuma yaho Prezida wa Uganda MUSEVENI asabye Abagande n’abandi batuye muri icyo gihugu mu kwezi kwa gatatu gushize, kuri uyu munsi yongeye asaba abatuye icyo gihugu gufata umunsi w’amesengesho bagasengera icyorezo cya coronavirus.

Prezida Museveni yavuze ko yagize iki gitekerezo akivanye ku muturage wa Uganda ufite “ibyo yeretswe n’Imana“.

Kwibuka30

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Museveni yagize ati:

“Imana yamweretse ko nkwiye gutegura umunsi w’amasengesho mu gihugu hose, ateguwe neza, kugira ngo Imana idukize Covid-19…

Ntangaje ko tariki 29/08/2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu n’umunsi w’ikiruhuko. Muzagume mu nzu cyangwa mu ngo zanyu, musenge.

Uganda kugeza ubu imaze kugira abantu 2,679 basanzemo coronavirus, 28 muri bo imaze kubica.

Leave A Reply

Your email address will not be published.