PSG itsinze Arsenal ikatisha itike y’umukino wa nyuma wa UCL


Nyuma y’umukino w’injyanamuntu wabaye ku munsi w’ejo uhuza ikipe ya Barcelone yo muri Espagne na Inter de Milan de Milan yo mu Butaliyani, bikarangira Inter de Milan itsinze Barca, ibyayihesheje amahirwe yo gukina final y’igikombe cya UCL, kuri uyu munsi wa gatatu taliki ya 7 Gicurasi 2025, undi mukino wari utegerejwe n’abatari bake, ni uwahuje Arsenal yo mu Bwongereza, yagombaga gusura ikipe ya PSG yari kubatsindira mu Bwongereza igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe ne Dembele.
Uwo mukino watangiye i saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali, witabirwa n’abakunzi benshi ba ruhago.
Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe na Arsenal yifuzaga kwishyura igitego kimwe yatsinzwe mu mukino ubanza, yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko nyezamu na ba myugariro ba PSG bababera ibamba, ikipe ya PSG yanyuzagamo igakora za contre attaque.
Ikipe ya Arsenal yakomeje kotsa igitutu PSG ariko akagozi kaza gucika ku munota wa 27 ubwo rutahizamu wa PSG Fabián Ruiz yafunguraga amazamu ku ishoti riremereye cyane maze Thomas Partey wa Arsenal ananirwa kuwuvanaho.
Nyuma y’igitego, ikipe ya PSG ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo barimo Hakimi, Khvicha Kvaratskhelia, João Neves, Fabián Ruiz yatangiye kwinjira mu mukino neza ku buryo ikinyuranyo cyo gutindana umupira cyagiye kigabanuka gake gake, igice cya mbere cyarangiye PSG iyoboye n’igitego kimwe.
Ku munota wa 72, Hakimi yashyizemo igitego cya kabiri, ikintu cyatumye imibare ya Arsenal ibusana, ibintu bitangira kuyibana bibi cyane kuko yasabwaga noneho ibitego bitatu ngo inganye kuko mu mukino wa mbere yari yatsindiwe mu Bwongereza.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako buri kipe irema amhirwe mashya gutsinda ariko biba iby’ubusa, kugeza ku munota wa 76 ubwo Bukayo Saka wa Arsenal yanyeganyeje inshundura za PSG biba bibaye 2 kuri kimwe muri uwo mukino.

Iminota 90 yarangiye ari ibyo bitego 2 bya PSG kuri kimwe cya Arsenal.
Intsinzi ya PSG yatumye igera ku mukino wa nyuma, yaherukaga kuri final ya UCL mu mwaka w’i 2020 itozwa n’Umudage Thomas Tuchel, ubwo yatsindwaga na FC Bayern München.

Comments are closed.