PSG YANZE UBUSABE BWO KWISHYURA KYLIAN MBAPPE
PSG YAVUZE KO ITAZISHYURA IMYENDA BABEREYEMO MBAPPE N’UBWO URUKIKO RWABIBATEGETSE.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa, ryategetse Paris Saint Germain kwishyura uwahoze ayikinira Kylian Mbappé, amafaranga y’ibirarane by’umushahara n’uduhimbazamusyi yagombaga kuba yarahawe mu mezi atatu ya nyuma, iyi nyenyeri y’abafaransa Kylian yamaze muri iyi kipe mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Espanye ari naho akina kuri ubu.
Ku munsi w’ejo, abegereye abahagarariye PSG babwiye AFP ko amakuru ahari ari uko aya mafaranga angana na miliyoni 55 z’ama Euro atazigera yishyurwa. Mu gihe Mbappé avuga ko yishyuza aya mafaranga atishyuwe n’iyi kipe iyobowe n’abarenze uruhombero, abayoboye PSG bo bavuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabemereye kutazamwishyura uyu mushahara, bityo ko nta mpamvu ihari yatuma bishyura.
Ugutandukana k’uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Real Madrid na Paris Saint Germain ntikwagenze neza dore ko yari yahawe ubusabe bwo kongera amasezerano buremereye bijyanye n’amafaranga yari kuzajya ahembwa, ibyasaga n’ibishya mu mupira w’i Burayi ko umukinnyi yahembwa amafaranga ,menshi nk’ayo mu barabu, nyamara byari bigiye gushoboka. Ni mugihe kuko n’ubundi yinjirizaga iyi kipe menshi dore ko bivugwa ko arenga miliyoni 320 z’amayero, iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa yayahombye aho Kylian ayiviriyemo, ari nabyo mu byo bashingiraho bavuga ko ntayandi mafaranga bazasubiza uyu mufaransa unabereye kapiteni ikipe y’igihugu izwi ku izina rya Le Bleu.
Comments are closed.