PSG yatsinze Tottenham Hotspur yegukana Super Cup ku nshuro ya mbere


Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup) bwa mbere mu mateka, itsinze Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Uyu mukino wahuje ikipe yatwaye Champions League ariyo Paris Saint-Germain na Tottenham Hotspur yegukanye Europa League, wabaye ku wa Gatatu, tariki 13 Kanama 2025, ku kibuga cya Stadio Friuli cyo mu mujyi wa Udine wo mu Butaliyani.
Ni umukino watangiye amakipe yombi atari hejuru kuko yakiniraga mu kibuga hagati nta buryo bw’ibitego ari kurema. Ubukanganye bwabinetse bwabonywe na Tottenham ku munota wa 23.
Ubu bwaturutse ku ishoti rikomeye Richarlison yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa PSG, Lucas Chevalier, arirambura awohereza hejuru y’izamu.
Ni uburyo bwashyize Tottenham mu mukino itangira gusatira izamu rya PSG cyane, byaje no kuvamo igitego cyabonetse ku munota wa 39 gitsinzwe na Micky van de Ven nyuma y’uko Chevalier akuyemo umupira wari utewe na João Palhinha.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yagize umukino mwiza mu gice cya mbere kurusha iyo mu Bufaransa, amakipe yombi ajya mu karuhuka kumva inama z’abatoza ari igitego 1-0.
Igice cya kabiri na cyo cyatangiye neza kuri Tottenham Hotspur, kuko yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 48. Iki cyatsinzwe na Cristian Gabriel Romero watsindishije umutwe umupira wari uvuye kuri ‘coup franc’ yatewe na Pedro Porro.
Ku munota wa 67, Bradley Barcola yatsinze igitego cya Paris Saint-Germain ariko ntacyakwemerwa kuko umusifuzi yari yabonye ko yararuriye.
Lee Kang-In winjiye mu kibuga asimbuye Warren Zaïre-Emery, yaherejwe umupira na Vitinha ku munota wa 85, ashyiramo igitego cya mbere cyo kwishyura cya PSG.
Paris Saint-Germain yahise yigarurira icyizere, mu minota itanu yongeweho kuri 90 y’umukino, Gonçalo Ramos winjiye asimbura Désiré Doué, ahita anatsinda igitego cyo kunganya cya kabiri.
Umwanya wo gutera penaliti ntabwo wahiriye Tottenham kuko abakinnyi bayo Mathys Tel na Micky van de Ven bazihushije, bihesha amahirwe PSG yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Comments are closed.