Putin yaburiye ko Uburusiya bushobora gutanga intwaro zo kurasa uburengerazuba

496

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye ko igihugu cye gishobora guha intwaro ibihugu hagamijwe kurasa ku hantu ho mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Putin yabitangaje ubwo yanengaga ko uburengerazuba bwahaye Ukraine intwaro zirasa mu ntera ndende.

Ibihugu byinshi birimo n’Amerika byahaye Ukraine uruhushya rwo kurasa imbere mu Burusiya.

Putin yabwiye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu mahanga ko igikorwa nk’icyo gishobora guteza “ibibazo bikomeye cyane”.

Yagize ati: “Niba umuntu atekereza ko bishoboka gutanga intwaro nk’izo mu karere k’intambara hagamijwe gutera ubutaka bwacu no kuduteza ibibazo, kuki tudafite uburenganzira bwo guha intwaro zo mu cyiciro kimwe n’izo uturere two ku isi twarasa ku bigobikomeye byo muri ibyo bihugu?”

“Ni ukuvuga ko igisubizo gishobora kudakorwa mu buryo bumwe. Tuzabitekerezaho.”

Ntiyasobanuye ibihugu Uburusiya bushobora guha intwaro.

Putin yatoranyije Ubudage mu bindi bihugu, buherutse kubwira Ukraine ko ifite uburenganzira bwo kurasa ku hantu h’imbere mu Burusiya ikoresheje intwaro zirasa mu ntera ndende zakozwe n’Ubudage.

Putin yagize ati: “Igihe bavuze ko hazabaho izindi misile zizarasa ku hantu ho ku butaka bw’Uburusiya, ibi rwose bisenye umubano w’Uburusiya n’Ubudage.”

Perezida w’Amerika Joe Biden yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha intwaro yahawe n’Amerika mu kurasa mu Burusiya, ariko gusa hafi y’akarere ka Kharkiv.

Ibiro bya Perezida w’Amerika (bizwi nka White House) byavuze ko Ukraine idashobora gukoresha ibisasu bya misile birasa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ATACMS yahawe n’Amerika, mu kurasa ku butaka bw’Uburusiya.

Senateri wo muri Amerika n’umutegetsi wo mu burengerazuba, ku wa gatatu babwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko mu minsi ya vuha aha ishize, Ukraine yakoresheje intwaro z’Amerika mu kurasa imbere mu Burusiya.

Imirwano ikaze imaze igihe ibera mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kharkiv, kuva Uburusiya bwongeye gutsimbura mu bice byo ku mupaka wa Ukraine wo mu majyaruguru. Kharkiv, umujyi wa kabiri mu bunini wa Ukraine, uri mu ntera ya kilometero 30 uvuye kuri uwo mupaka.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yavuze ko ari Ukraine bireba kuba yafata icyemezo cy’ukuntu yakoresha intwaro yahawe n’Ubwongereza, ashimangira ko ifite uburenganzira bwo kurasa ku butaka bw’Uburusiya.

Ukraine ivuga ko misile za Koreya ya Ruguru zirimo gukoreshwa imbere ku butaka bwa Ukraine, ndetse inzego z’ubutasi zo mu burengerazuba zivuga ko Uburusiya bumaze igihe bukoresha indege nto z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) zakozwe na Iran, mu ntambara muri Ukraine.

Amerika yahaye uruhushya Ukraine rwo kurasa mu Burusiya ariko ahegereye umupaka gusa, mu minsi ishize Ukraine yarashe mu karere ka Belgorod
Amerika yahaye uruhushya Ukraine rwo kurasa mu Burusiya ariko ahegereye umupaka gusa, mu minsi ishize Ukraine yarashe mu karere ka Belgorod

Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine kuva muri Gashyantare (2) mu 2022.

Uko kuburira uburengerazuba, Putin yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru byo mu mahanga, mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya.

Yanaburiye ko uburengerazuba bwibeshya mu gufata ko Uburusiya butazigera na rimwe bukoresha intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Ubwo yari abajijwe n’ibiro ntaramakuru Reuters ku byago byuko ibintu byafata indi ntera hagakoreshwa intwaro za nikleyeri kubera ibibera muri Ukraine, Putin yagize ati:

“Ku mpamvu runaka, uburengerazuba bwemeza ko Uburusiya butazigera na rimwe buzikoresha.

“Dufite amahame ajyanye n’intwaro za nikleyeri, reba icyo avuga. [Avuga ko] Niba ibikorwa by’umuntu biteje inkeke ku busugire bw’igihugu cyacu, dufata ko bishoboka kuri twe gukoresha uburyo bwose dufite.

“Ibi ntibikwiye gufatanwa uburemere bucye, mu buryo bworoheje.”

Putin yanapfobeje igitekerezo cyuko Uburusiya buteganya gutera ku butaka bwo mu muryango wo gutabarana w’ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika (OTAN).

Yagize ati: “Ntimukwiye gufata ko Uburusiya ari umwanzi. Ni mwebwe gusa mwibabaza kubera ibi, ibyo murabizi?

“Batekereje ko Uburusiya bwashakaga gutera OTAN. Mwarasaze burundu? Ibyo ni ibintu biteganye bitazahura [bitazabaho] nk'[impande z’] aya meza.

“Ni nde wabizanye? Nta shingiro bifite, murabizi? Ni ubucucu gusa.”

(Src:BBC)

Comments are closed.