Qatar yashyikirije RDC na AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro

151
kwibuka31

Leta ya Qatar yashyikirije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo biwusuzume mbere yo kuwemera.

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, kivuga ko zimwe mu ngingo zikubiye muri aya mahame zirimo kurekura imfungwa no guhagarika imirwano burundu, zagombaga kuba zubahirijwe bitarenze tariki ya 29 Nyakanga, impande zombi zigasubira mu biganiro i Doha bitarenze tariki ya 8 Kanama.

Izo ngingo zose ntizubahirijwe, n’ibiganiro ntibyatangiriye igihe cyateganyijwe. Ibyo byatumye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ryari ryitezwe bitarenze kuri uyu wa 18 Kanama ryegezwa inyuma.

Umuyobozi wo muri Qatar ufite aho ahuriye n’ibi biganiro ku wa 17 Kanama yabwiye itangazamakuru ati: “Hatewe intambwe zifatika mu gufasha kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya RDC na M23, zirimo gutegura no guha impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro nk’ibigize gahunda ya Doha.”

Yavuze ko igihugu cye cyamenye imbogamizi ziri kubaho kandi ko hari icyizere ko zizakemuka vuba.

Ati:“Tuzi imbogamizi ziri kuba kandi twizeye ko zakemuka vuba binyuze mu biganiro no gukorana neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo itariki yo gusinywa amasezerano y’amahoro itubahirizwa, impande zombi zagaragarije umuhuza ko zifite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.

Ati:“Nubwo itariki yo gusinya amasezerano yashyiriweho mu itangazo ry’amahame ya Doha itubahirizwa, impande zombi zahaye umuhuza icyizere, zigaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro.”

Leta ya Qatar ivuga ko muri iki gihe iri kuyobora ibiganiro bigamije gusuzuma iyubahirizwa ry’ingingo zikubiye mu itangazo ry’amahame ya Doha kandi ko ikorana bihoraho n’indorerezi zirimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Comments are closed.