RAGGA DEE YATANGAJE KO AZISHYUZA UZASHYIRA HANZE AMASHUSHO Y’IGITARAMO CYE.

1,071

RAGGA DEE YATANGAJE KO NTAWE UGOMBA KUZEREKANA AMASHUSHO Y’IGITARAMO AZAKORA ATABANJE KUMWISHYURA.

Nyuma yo guhindura amatariki y’igitaramo kubwo kurinda ubusugire bw’umubano we na King Saha nk’uko byatangajwe mu minsi ibiri ishize, Daniel Kazibwe uzwi nka Ragga Dee yahize atangaza ko umuntu wese uzashaka gutambutsa amashusho y’igitaramo azakora ku rubuga urwo arirwo rwose cyangwa televiziyo, azamwishyura.

Biteganyijwe ko igitaramo cye kizaba tariki 24 Mutarama 2025, uyu munyamuziki akaba n’umunyapolitike akazagikorera muri Serena Hotel mu gihugu cya Uganda. Impamvu yo guhindura iki gitaramo yatangajwe yari uko ngo we (Ragga Dee) na mugenzi we King Saha bahuje abafana bityo umwe muri bo yari kubihomberamo.

Uyu muhanzi w’imyaka 56 yasanze bwaba uburyo bwiza bwo kwegeranya agatubutse dore ko uwazatambutsa amashusho y’ibyo yakoze atabyishyuye azacibwa amande.

Comments are closed.