“Rayon Sport ni umuryango, ntabwo igurishwa”: Igisubizo Perezida wa Rayon yahaye Sadate

Nyuma y’aho Bwana Sadate avugiye ko yashyize ku meza miliyari eshanu zo kugura ikipe ya Rayon Sport maze akaba ariwe uyiyoborera, Perezida w’iyo kipe ikundwa na benshi mu Rwanda yamusubije ko Rayon Sport itari ku isoko.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko nta muntu ushobora kugura iyi kipe ngo ibe iye bwite, ahubwo igishoboka ari ukuyiguramo imigabane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, ni bwo Munyakazi Sadate, yagaragaje ko yifuza kwegukana burundu Rayon Sports ayitanzeho miliyari 5 Frw.
Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi b’iyi kipe, harimo abafana ndetse n’abayobozi.
Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatanze kuri SK FM, yagaragaje ko ibyo Munyakazi avuga bidashoboka.
Ati “Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa, ahubwo igurwamo imigabane.”
Yongeyeho ati “Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo miliyari 5 Frw tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”
Umuryango wa Rayon Sports, urimbanyije ibikorwa byo gutegura uko izashyira ku isoko imigabane yayo, abantu bagapiganira kuyigura, ari na byo Munyakazi ashingiraho yifuza kugura iyi kipe.
Aganira na IGIHE, Munyakazi yavuze ko yitegura gutanga miliyari 5 Frw, ndetse na zo akazibyaza andi mafaranga menshi, ati:”Ni ukugura, umuntu agafata ikipe, izo miliyari 5 Frw nkazibyazamo izindi miliyari 5 Frw y’inyungu muri iyo myaka kandi birashoboka.”
Gikundiro yamaze kwandikisha ikigo cyayo cy’ubucuruzi, aho umugabane wa make uzaba ari ibihumbi 30 Frw, mu gihe igishoro kizaba ari miliyari 15 Frw.
Comments are closed.