Rayon Sport yateye utwatsi amakuru yavugaga ko hari abakinnyi bayo bamaze gusezera.

10,104
Kwibuka30
Ese Koko Rayon sports ni ikamyo Gasogi United ikaba igare nkuko Jean Paul  Nkurunziza yabitangaje? - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko nta mukinnyi w’iyi kipe wanditse asezera nk’uko byaramutse bitangazwa ahubwo ko bari kubaza ibijyanye n’imishahara yabo kandi ko ari uburenganzira bwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku mbuga nkoranyamba no muri kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, hatambutse amakuru avuga ko abakinnyi bakomeye b’iriya kipe barimo Kapiteni wayo Herve Rugwiro, bandikiye ubuyobozi bwayo basezera.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkundineza yavuze ko aya makuru atari yo ndetse ko nta mukinnyi wanditse ibaruwa ahubwo ko hari abakinnyi batumye Kapiteni wabo ngo ajye kubabariza iby’imishahara yabo.

Ati “Kuba wabaza aho salaire igeze ntibivuze gusezera pe. Ikindi ntibakoresheje ibaruwa ahubwo batumye kapiteni.”

Kwibuka30

Bivugwa ko abakinnyi babaza ibisobanuro barimo Kapiteni w’iyi kipe ubwe, Herve Rugwiro, Mugisha Gilbert, Maxime Sekamana, Amran Nshimiyimana.

Herve Rugwiro we yabwiye Umuseke ko hari bamwe mu bakinnyi bandikiye ubuyobozi babubaza aho ibibazo byabo bigeze bikemuka.

Ati “Ibibazo byabo bishingiye ku mafaranga babereyemo aba bakinnyi.”

Rayon Sports irimo umwenda w’amezi abiri itarahemba abakinnyi, gusa hari amakuru avuga ko hari igice kimwe cy’abakinnyi ibereyemo umwenda w’amezi atatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.