Rayon Sport yatsinze AS Kigali itangira kwiyunga n’abakunzi bayo.

197

Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itanu yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026. 

Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana, bituma uburyo bwo kurema ibitego buba buke imbere y’izamu.

Mu minota 20, umukino watangiye kwihuta umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko nta buryo bukomeye bw’igitego amakipe yombi arema. 

Ku munota wa 36, Rayon Sports yafunguye amazamu kuru Coup- Franc nziza yatewe na Emery Bayisenge, umupira ukubita igiti cy’izamu uhura na Mugisha Didier wari uhagaze neza ahita awushyira mu rushundura. 

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0. 

AS Kigali yatangiranye impinduka mu igice cya kabiri, Tuyisenge Arsene asimbura Nshimiyimana Tharcisse.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe y’Umujyi wa Kigali gusatira cyane izamu rya Rayon Sports harimo Tuyisenge Arsene yacomekeye Sunday Inemesit ateye ishoti umupira ujya hanze. 

Ku munota wa 60, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe am Abedi Bigirimana ari hanze y’uburuga rw’amahina, umupira ushyirwa muri Koruneri n’umunyezamu Ndikuriyo Patience. 

Mu minota 70, AS Kigali yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ikagorwa no kubyaza umusururo uburyo yabonaga imbere y’izamu. 

Iminota 10 ya nyuma yakomeje kwiharirwa na AS Kigali yasitaraga cyane izamu rya Rayon Sports ariko biranga.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itanu yikurikiranya irimo ine ya Shampiyona. 

Iyi kipe yambara umweru n’ubururu

yaherukaga intsinzi tariki ya 4 Mutarama 2026, itsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona. 

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa Gatandatu n’amanota 29, mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya 14 n’amanota 16.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: 

Ndikuriyo Patience, Onyeabor Franklin, Mitima Isaac, Ndayishimiye Didier, Benedata Janvier, Sinaly Mory Diarra, Olivier Dushimimana, Ntirushanwa Aime, Nshimiyimana Tharcisse, Adama Bagayogo na Sunday Inemesit.

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Uwumukiza Obed, Ben aziz Dao, Emery Bayisenge, Tshimanga Ramazani, Faustin Likau, Tambwe Gloire, Abedi Bigirimana, Sindi Paul Jesus, Mugisha Didier na Ndikumana Asman.

Comments are closed.