Rayon Sports iri hasi, abakinnyi baraciriritse- Umuvugizi wayo Gakwaya Olivier

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yagaragaje ko iyi kipe iri ku rwego rwo hasi by’umwihariko kubera abakinnyi bayo “baciriritse”, bityo biri gutwara imbaraga nyinshi mu kongeramo abandi.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yatangiye nabi umwaka w’imikino wa 2025/26, kuko usibye kugira ibibazo by’ubuyobozi, hari no kuba abakinnyi yaguze baragaragaje urwego rwo hasi.
Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, uri kuri uyu mwanya muri Komite ya Rayon Sports y’inzibacyuho, ubwo yaganiraga na B&B FM Kigali.
Ati:“Ikipe ntako imeze, nta muntu utabibona. Umuntu wese, yaba ari ukunda Rayon Sports, yaba ari umufana w’umupira w’amaguru, arabibona ko Rayon Sports dufite uyu munsi ari ikipe iri hasi.”
“Ni ikipe navuga ifite abakinnyi baciriritse, isabwa kongerwamo imbaraga cyane cyane ko twegereje ibihe byo kugura abakinnyi. Kugira ngo rero abakunzi ba Rayon Sports bagarure icyizere ni uko mu byo turi gushyiramo imbaraga harimo no kongera imbaraga mu ikipe.
“Twagihaye imbaraga haba mu bayobozi no mu batoza twagihaye umwanya munini kiratuvuna, cyane ko dufite n’ubushobozi budahambaye cyane bwo kuba twashyiramo izindi mbaraga. Ntabwo byoroshye ni ibintu buri mufana wese aho ari akwiriye kwitaho.”
Mu gukemura ibi bibazo, Rayon Sports yatandukanye na Afahmia Lotfi rugikubita, yahaye akazi Umufaransa Bruno Ferry utegerejwe mu Rwanda ngo asubize ikipe ku murongo kubera ubushobozi bwe nk’uko bwagarutsweho na Gakwaya.
Ati:“Twamutoranyije mu batoza bagera kuri bane cyangwa batanu, mu madosiye atatu ya nyuma twasanze ari we mutoza umaze kuba muri Afurika imyaka myinshi.”
“Yatoje mu bihugu duturanye mu makipe akomeye, haba muri RDC cyangwa muri Tanzania, ubu yari muri Angola. Azi Afurika. Twumvise ari we mutoza Rayon Sports yari ikeneye, ahasigaye ni ukumuha umwanya akagaragaza ubushobozi bwe.”
Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu wavuye muri Uganda, Muhammed Ssenoga Kagawa, iri kwitegura guhura na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League, utegerejwe ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Gikundiro iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17, gusa mu mikino itanu iheruka yatsinze umwe, inganya undi, indi yose irayitsindwa.
Comments are closed.