Rayon Sports mu cyoba cyinshi cyo gukomeza kuyobora Championnat


Mu gihe cyampionnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda isigaje iminsi mike ngo isozwe, ikipe ya Rayon Sport iyoboye by’agateganyo itewe ubwoba n’abasifuzi bashobora gutuma itarangiza ari iya mbere.
Mu gisa nko gutanga ubwega, ikipe ya Rayon Sports FC yandikiye ibaruwa ndende cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA iyimenyesha impungenge ifite ku basifuzi bamaze iminsi basifura imikino yo mu cyiciro cya mbere, ndetse inasaba iryo shyirahamwe kuzitondera abasifuzi izashyiraho ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu aho Rayon Sport izisobanura na Bugesera FC izaba yayakiriye.
Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumennya ko uyu mukino uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick, umusifuzi watanzweho ibirego na Vision FC ndetse na Mukura VS, bagaragaza ko yagiye abasifurira nabi imikino yabo muri iyi championnat.
Ikipe ya Rayon sport iyoboye by’agateganyo urutonde rwa championnat rurimo gukubana bikabije na APR FC irushwa inota rimwe gusa na mukeba wayo ariwe Rayon Sport, ibi bituma hazamo ikintu cy’ubwoba ku ruhande rwa Rayon kuko iramutse itakaje umukino uwo ariwo wose bigoye ko yakomeza kuyobora championnat isigaje iminsi itatu gusa, Rayon Sport iramutse itakaje iki gikombe yaba igize saison mbi kuko ata gikombe na kimwe yaba yaratwaye nyuma y’aho ikipe igiye mu maboko y’abo bita abasaza ba Rayon, nubwo biri uko, ariko Rayo sport yagiye isimbuka imitego y’amakipe bagiye bayitega nka Police FC iherutse gutsinda igitego kimwe ku busa.

Comments are closed.