Rayon Sports yaraye yikuye i Rubavu biyiha amahirwe yo kuzamuka ku rutonde

542

Rayon Sports yabonye amanota y’umunsi wa 5 wa shampiyona yakuye i Rubavu itsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 kuri Stade Umuganda, ni umukino Rayon Sports yashakaga gutsinda ku kabi n’akeza.

Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 50 Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Iraguha Hadji akaba atishimiye iki gitego ahubwo yahise asaba imbabazi kuko yari atsinze ikipe yamushyize ku itara Rayon Sports ikamubenguka. Iki gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi.

Indi mikino yabaye AS Kigali yatsinze Muhazi United 2-1, Musanze inganya na Marines 1-1. Ejo hashize Bugesera yanganyije 0-0 na Gasogi United, Mukura VS itsindwa na Gorilla FC 3-1.

Kuri iki cyumweru, Kiyovu Sports irakira Amagaju FC, Vision FC yakire Police FC ni mu gihe Etincelles FC izakira Police FC.

Comments are closed.