Rayon Sports yishyuye Robertinho

197
kwibuka31

Rayon Sports yari yarategetswe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kwishyura umutoza Robertinho ibihumbi 22,5$, kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko yamaze kuyamwishyura.

Umutoza Robertinho wahagaritswe na Rayon Sports imushinja uburwayi, yatanze ikirego asaba kwishyurwa imishahara ye yo kuva muri Mutarama 2025 kugeza umwaka w’imikino urangiye muri Gicurasi 2025.

Ku wa 12 Kanama 2025, FIFA yamenyesheje impande zombi ko iyi kipe ifite “iminsi 45 gusa yo kuba yishyuye uwayireze 22.500$”. Ni iminsi yarenze kuko iyi kipe yari ifite ibibazo by’amikoro, bikomatanyije n’iby’ubwumvikane buke mu bayiyobora.

Nk’ikipe yitabiriye amajonjora ya CAF Confederation Cup, Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yayigeneye agahimbazamushyi kangana n’ibihumbi 100$.

Aya mafaranga yamaze kuyigera mu ntoki ni yo yavuyemo ayo yishyura Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ ibihumbi 22,5$ [miliyoni 32,7 Frw], dore ko ari cyo kibazo cy’ingutu yari isigaranye cyatumye inahagarikwa ku kuba yakwandikisha abakinnyi ashya.

Abandi bishyuwe ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Tunisia, Mohammed Chelly wahawe 3000$ bingana n’amezi atatu arimo kumwe kw’imperekeza, n’umutoza wungirije ari we Azouz Lotfi wahawe amezi abiri angana na 3000$ kugira ngo batandukane.

Ubu ibibazo bisigaye Rayon Sports igiye gukurikizaho binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abafana gufasha ikipe yabo, ni ugushaka amafaranga y’imishahara y’ukwezi gushize ibereyemo abakinnyi n’abakozi bayo.

Hari amafaranga y’uwahoze ari rutahizamu wayo, Adulai Jalo, ugomba kwishyurwa 7000$, kuko na we yirukanywe binyuranyije n’amategeko akitabaza FIFA, n’Umutoza Afhamia Lotfi ibye bitarasobanuka nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports.

Rayon Sports iri gukemura ibibazo by’amikoro ibijyanisha no kwitegura umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda, uzayihuza na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Gikundiro iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ruyobowe na Police FC iyirusha amanot

Comments are closed.