RBC yamaze impungenge abagabo batinya kuboneza urubyaro bya burundu kuko nta ngaruka bibamo

10,409

RBC ivuga ko abagabo babarirwa mu 3,856 gusa ari bo baboneje urubyaro kugera mu 2021 barakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagashishikarizwa gukomeza kwitabira ubwo buryo kuko nta ngaruka bubagiraho.

Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro, Serucaca Joël, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa Burundu atari bubi, kuko nta ngaruka bigira ku mugabo, cyane ko akomeza akubaka urugo rwe (gutera akabariro) uko bisanzwe.

Ikindi avuga ni uko butagira ingaruka na nke ku wabukoresheje ndetse nta n’impinduka bitera mu mubiri.

Ati “Ubu buryo bukorwa hafungwa imiyoborantanga ariko ntibikuraho ko umugabo abokorana n’umugore we igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kikagenda neza.”

Ku mugabo wifungishije burundu iyo amaze kubonana n’umugore we, amasohoro ye ntabwo aba arimo intanga zijya guhura n’igi ry’umugore ngo bikore umwana.

Ikindi cyiza cyo kwifungisha ku mugabo, aba arinda mugore kujya kuboneza urubyaro akoresheje ibinini, inshinge, ndetse n’uburyo bwo kubara ukwezi k’umugore, bishobora kumugiraho ingaruka.

Serucaca avuga ko hari impamvu ebyiri zituma abagabo batitabira kuboneza urubyaro, bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu.

Impamvu ya mbere hari igihe umugore we abimwangira atekereza ko yazongera agakenera kubyara, indi mpamvu ni uko uwabikoze asa nk’aho sosiyete itamwakira neza akenshi usanga bagenzi be babita inkone.

Indi mpamvu avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro, biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu, adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.

Ku bagabo bamaze kubyara abana bageze muri 3, 4 cyangwa 5, Serucaca asanga ko nta mpamvu yatuma batabukoresha kuko nta ngaruka n’imwe ku mubiri wabo.

Bakundukize Athanase ni umugabo w’imyaka 37, atuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko afite impungenge z’uko aboneje urubyaro byamugiraho ingaruka.

Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo, umugore akahukana.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro, kubera kugira amakuru atari yo, nk’uko uwitwa Kagoyire Françoise avuga ko we atabyemera kuko aramutse akeneye kongera kubyara bitaba bigishobotse.

Abagabo bitabiriye kuboneza urubayro bwo kwifungisha burundu, bavuga ko nta ngaruka bigira ku buzima bw’umuntu.

Nzabarinda Elie ni umwe mu baboneje urubyaro, avuga ko mu bana be 2 afite yumvise atifuza kubyara undi kandi yumva atakomeza kugora umugore we kuboneza urubyaro wenyine, ahitamo uburyo bwo kwifungisha.

Ati “Kuva nakoresha buno buryo nta kibazo nigeze ngira mu rugo rwanjye n’uwo twashakanye, ndetse nta n’ubwo nigeze ngira izindi mpinduka mu mubiri wanjye”.

Nzabarinda amara impungenge abandi bagabo bashaka kwitabira ubwo buryo, ko nta kibazo butera ku buzima bw’umuntu.

Comments are closed.