RDB yagize icyo ivuga ku muhango wo kwita izina wari umaze umwaka warahagaze

1,255
kwibuka31

Nyuma y’aho umwaka ushize umuhango uzwi nko “Kwita izina” utabaye kubera icyorezo cy’indwara ya Merbourg, kuri ubu RDB yamaze gutangaza ukwezi ndetse n’amataliki uyu muhango uzasubukurwaho.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba tariki 5 Nzeri 2025.

Ibi birori bibera mu Karere ka Musanze, ahari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, biza gusubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

Kuva mu 2005, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.

Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Mu 2023, ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024 ku ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi, igaragaza ko Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadorali, izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. 

Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukaba bwarabigizemo uruhare rungana na 27%.

Comments are closed.