RDC: 29 bahitanywe n’umwuzure, 48 bagwa mu mpanuka y’ubwato

289
kwibuka31

Abantu 29 bamaze kubaruwa nk’abahitanwe n’imyuzure yibasiye Umujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu gihe abandi 48 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Tumba.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Jacquemain Shabani, yavuze ko hamaze kubarurwa abantu 29 bishwe n’imvura yaguye mu mujyi wa Kinshasa tariki ya 13 kugeza ku ya 14.

Usibye abantu bapfuye hanangiritse ibikorwaremezo mu duce tw’inshi twa Kinshasa turimo Ngaliema, Masina, Lemba na Matete.

Abandi 48 bamaze kubarurwa nk’abaguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Tumba giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Iyi mpanuka y’ubwato yaje ikurikira iyabaye tariki ya 11 Kamena 2025, yabereye mu Kiyaga cya Ntomba muri Teritwari ya Bikoro, hakaba hamaze kuboneka imirambo 80.

Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 200, batwaye umurambo bagiye kuwushyingura. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko bwarimo abarenze ubushobozi bwabwo.

src: UMUSEKE

Comments are closed.