RDC: Abantu 30 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Akaduruvayo Ko Ku Ilayidi

5,581
Kwibuka30

Urukiko rw’i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abantu 30, nyuma yo guhamwa n’uruhare mu kaduruvayo kahanganishije polisi n’ibice bimwe by’Abayisilamu bigometse, ku munsi mukuru w’Ilayidi.

Ako kavuyo katejwe n’ibice bibiri by’abayoboke b’idini ya Islam ku wa Kane, byahanganye birwanira uburenganzira bwo kwizihirirza umunsi w’Ilayidi muri Stade des Martyrs i Kinshasa. Byarangiye abateje akavuyo banahanganye na Polisi ubwo yazaga gukiza.

Ni akaduruvayo kaguyemo umupolisi umwe.

Kwibuka30

Mu rubanza rwahise rutangira ku wa Gatanu, rwasojwe mu bantu 41 baburanishwaga, 30 bakatiwe urwo gupfa, umwe akatirwa gufungwa imyaka itanu, batanu bagirwa abere.

Nubwo abantu benshi bakomeje gukatirwa urwo gupfa muri RDC, nta muntu urahabwa icyo gihano guhera mu 2003. Ahubwo igihano cy’urupfu cyagiye kivunjwamo igifungo cya burundu.

Inzego z’ibanze zatangaje ko uretse umupolisi umwe wishwe, abantu basaga 40 bakomeretse ndetse imodoka imwe ya polisi igatwikwa.

(Src:Taarifa)

Leave A Reply

Your email address will not be published.