RDC: Abavoka ku rwego mpuzamahanga bari gutegura ibirego kuri Genocide ikorerwa Abatutsi

358
Kwibuka30

Abavoka barimo Bernard Maingain n’abandi bagaragaza ko ibyo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange, barimo gukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bisa na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bano ba avoka barimo Bernard Maingain, bamaze gutegura ibirego bazageza mu rukiko, ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize bagiye bakira ubuhamya ku bwicanyi bwagiye bubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Abarimo Bernard Maingain, bagize bati: “Ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, tariki ya 16/02/2024, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi kugira ngo tugaragaze ihohoterwa rikabije rikorerwa abo mu bwoko bw’Abahema n’abatutsi b’abanyamulenge, mu Ntara ya Ituri, abantu 29, barimo abagore n’abana, bahambwe ari bazima mu bice byo muri iy’i Ntara.”

Kwibuka30

Aba bavoka bagasobanura ko hari bamwe mu bategetsi bamaze gushikirizwa ibi birego ko babishyikirije umugenzuzi mukuru wa leta mu gihugu cy’u Bubiligi n’umushinjacyaha mukuru muri RDC, ariko ko bagikomeje gutegura abandi bategetsi bizahabwa.

Ubwicanyi n’ibitero no kunyagwa ibyabo bikorerwa Abahema, Abanyamulenge b’Abatutsi muri rusange, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajy’epfo no muri Ituri, bihora byiyongera umunsi k’umunsi.

Mu mitwe iza kwisonga ikora ubwo bwicanyi hari umutwe w’inyeshamba wa FDLR, wazalendo, na Codeco.
Me Maingain, yagize ati: “Ubutumwa buza burigihe butubwira ko ibitero birimo gutegurwa. Abatabaza bahamagara ingabo za FARDC na Monusco, ariko n’ubwo baba bari hafi ntibibuza ko abantu bicwa bazira ubwoko bwabo, abarinyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abahema ni umutwe wa FDLR, Wazalendo na Codeco.
Sosiyete sivile yo muri Ituri nayo ubwayo irega ubuyobozi bw’Ingabo za RDC gukorana niyi mitwe. Iyi ni imitwe y’inyeshamba yica abasivile bo mu bwoko bw’Abahema, abatutsi b’abanyamulenge ariko bakorana na FARDC.”

Yakomeje agira ati: “Aba barwanyi bakoreshejwe cyane na Guverinoma ya Kinshasa mu kurinda ibiro by’itora mbere y’amatora y’abadepite na perezida, mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka w’2023 ndetse no guhangana n’umutwe wa m23.”

(SRC: Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.