RDC: Prezida Tshisekedi yiyemeje kuvuguta umuti urambye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu

8,190
RDC : Félix Thisekedi à Goma dans un contexte politique et sécuritaire  tendu – Jeune Afrique

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuhaboneka cyane muri iyi minsi kugira ngo arangize ibibazo by’umutekano muke biharangwa.

Tariki ya 8 Ukwakira 2020 mu nama yagiranye n’abayobozi b’Intara ziri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwibanda muri iki gice.

Yagize ati ; « Mfite byinshi ngomba gukorana n’imbaraga ziri mu mujyi wa Goma n’abahaturiye, nahuye n’abayobozi batandukanye mu Ntara no ku rwego rw’igihugu, muri bo harimo abo muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema bangezaho ibibazo byo muri aka gace. »

« Ndumva mfite byinshi byo kuvuga, ku cyatumye mfata umwanzuro wo kugaruka hano mu byumweru bike nkahatinda kugira ngo icyizere cyabo gishobore kuzaba ukuri, icyizere cy’amahoro n’umutekano no kugarura ibikorwa by’ubukungu. »

Perezida Félix Tshisekedi ugiye kumara icyumweru mu Mujyi wa Goma ahura n’inzego zitandukanye, ashimira abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo uburyo bagerageza kubaho nubwo bahura n’ibibazo bitandukanye by’umutekano muke ugereranyije n’ibindi bice bya RDC.

Yagize ati « Hari ikintu nakunze hano, nubwo aba bavandimwe bahura n’ibibazo, mutekereze baramutse bafite amahoro, uburyo iki gice cy’igihugu cyateza imbere ubukungu bw’igihugu. Birakwiye ko dukuraho ibi bibazo bibabangamiye. »

Perezida Félix Tshisekedi avuga ko agiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo akoresheje ingabo za Congo (FARDC).

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’itsinda ry’ingabo za Monusco (FIB) rishinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro ririmo kuganirwaho mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) waryohereje.

FIB ni itsinda ry’ingabo ryoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC muri 2013 rigamije guhashya imitwe yitwaza intwaro rihereye ku mutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma, uwo mutwe ukaba wararekuye uwo mujyi uwusubiza ubuyobozi bwariho, bajya mu biganiro. Iryo tsinda FIB n’ubwo ryashoboye kurwanya M23 rinengwa kuba ritarakomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

Perezida Félix Tshisekedi agira ati « Itsinda ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri RDC, simbibahisha, ryakomeje kuganirwaho cyane, bamwe batekereza ko ridakomeye, abandi cyane cyane umuryango wa SADC waryohereje utekereza ko rikwiye kongerwa ubushobozi n’umuryango wabohereje. »

Ati « Ubu ibiganiro muri SADC birakomeje, kuko badashaka ko bahuzwa n’ibindi bihugu, mu gihe ibyo bihugu bindi bivuga ko hakenewe ko bakongerwamo abandi basirikare mu kubongerera ubushobozi. »

Ibiganiro kuri FIB bije mu gihe ubu riherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Beni ahakunze kumvikana ubwicanyi kandi ababukora uyu mutwe ntubarwanye nyamara ari ko kazi kabazanye muri RDC.

RDC : Felix Tshisekedi annule le processus de création de la commune de  Minembwe | Radio Okapi

(Src:kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.