RDC yatangiye iperereza ku ntumwa yayo ivugwaho gushyikirana na M23

243

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye gukora iperereza kuri Prof Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean-Bosco, uvugwaho kujya gushyikirana n’abahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23 i Kampala muri Uganda.

Bahala wari umuyobozi wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (P-DDRCS), Mutuale Malangu Joseph David na Okankwa Bukasa Anselme usanzwe ari umuyobozi wungirije wa P-DDRCS, bahawe na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mudiamvita uruhushya rwo kujya mu butumwa bw’iminsi itanu.

Ntabwo uru ruhushya rwashyizweho umukono tariki ya 18 Nyakanga 2024 rugaragaza impamvu Bahala na bagenzi be bagiye i Kampala, gusa umwe mu bayobozi bo mu biro bya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bagiye gushyikirana n’intumwa za M23.

Uyu muyobozi utifuje ko amazina ye amenyekana kubera ko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yagize ati “Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rihagarariye guverinoma ya RDC n’irya M23/AFC ari Kampala mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Bitewe n’ibibazo birimo, iyi mishyikirano ni ibanga ariko ibirambuye bizatangazwa nyuma.”

Bahala yabajijwe niba koko ari mu mishyikirano na M23, asubiza ko atari ko biri, ahubwo ko we na bagenzi be bagiye i Kampala kuganira na Uganda ku buryo abana b’Abanye-Congo umutwe witwaje intwaro wa LRA uherutse kurekurira muri Repubulika ya Centrafrique bacyurwa.

Ati “Iby’imishyikirano na M23 ntabwo ari ukuri. P-DDRCS iri mu biganiro na Uganda ku gucyura abana baherutse kurekurwa na LRA muri Repubulika ya Centrafrique. Ni ibyo.”

Nyuma y’amasaha make Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko nta mishyikirano na M23 iri kuba, kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 Perezida Félix Tshisekedi yahagaritse Bahala ku buyobozi bwa P-DDRCS, ntihasobanurwa impamvu y’iki cyemezo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibereye i Kinshasa kuri uyu wa 23 Nyakanga, Muyaya yemeje ko Bahala na bagenzi be boherejwe i Kampala kuganira na Uganda ku buryo aba bana b’Abanye-Congo bacyurwa.

Muyaya yagaragaje ko Bahala yahagaritswe kubera ko ashobora kuba yarakoze akazi gatandukanye n’ako yoherejwemo muri Uganda, asobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.

Yagize ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi. Bahala agomba gusobanura icyabaye n’impamvu yavuzweho ibi. Hari ubwo byagaragara ko yakoresheje nabi ububasha yahawe na Minisitiri w’Ingabo. Nta biganiro n’umutwe w’iterabwoba.”

Muyaya yavuze ko ibiganiro by’Abanye-Congo na Leta yabo biyoborwa na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, kandi ko Uhuru avugana bihoraho n’impande zose zirebwa n’ibiganiro bya Nairobi.

Comments are closed.