Real Madrid ihemukiye Barca imbere ya Cristiano iyitsinda itayibabariye muri Clasico

8,918

Real Madrid itsinze umukino yakinaga na Barcelona ibitego 2-0 ihita ihindura urutonde rwa shampiyona muri La Liga.

Ibitego bya Vinicius Junior na Mariano Diaz winjiye asimbura nibyo byasibye ibitekerezo by’abafana bari baherutse kwijujutira Zidane wari watsindiwe mu rugo na Man City muri champions league i Santiago Bernabeu.

Iyi ntsinzi ishubije inyuma FC Barca ihita isigwa na mukeba ho inota rimwe, mu gihe abasore ba Quique Setien bari baje bazi ko bashobora gutsindira kuri iki kibuga cya Real.

Lionel Messi wagerageje uburyo mu gice cya mbere yagowe n’umuzamu Thibaut Courtois wari uri mu mukino neza, mu by’ukuri gutsindwa kukaba kwagaragaje ko ikipe ya Barcelona yahise icika intege nubwo ntako batari bagize.

Cristiano Ronaldo yarebye uyu mukino asa naho yarebaga uburyo ikipe yavuyemo yariri kwitwara cyane ko yahagiriye ibihe byiza.

Zinedine Zidane kuwa gatandatu yari yatangaje ko uyu mukino ukomeye ariko ko atariwo uzatanga igikombe mu kwa gatanu gusa yongeyeho ko FC Barcelona niramuka itsinze izahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu bityo bakaba bari baje bawiteguye cyane.

Comments are closed.