REG BBC bigoranye itsinze US Monastir biyiha itike yo kuzitabira imikino ya nyuma i Kigali

3,755
Image

Mu mukino utari woroshye, ikipe ya REG BBC itsinze ikipe ya US Monastir yo muri Tunisiya biyihesha amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

Mu mikino ya BAL imaze iminsi ibera mu gihugu cya Senegal, kuri uno mugoroba ikipe ihagarariye u Rwanda REG BBC yagombaga kwisobanura n’ikipe ya US MONASTIR ihagarariye igihugu cya Tuniziya, wari umukino ikipe ya REG BBC yasabwaga gutsinda uko biri kose bitaba ibyo ikabura itike yo kuzitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Kigali Arena mu mikino ya BAL izaba mu kwezi gutaha.

Ni umukino utari woroshye kuko na US MONASTIR yifuzaga gutsinda kugira ngo nayo ibone itike yo kuzitabira iyo mikino.

Ku kazi katoroshye kakozwe n’abasore ba REG BBC, umukino warangiye ikipe ya REG BBC ariyo iri imbere ku kinyuranyo cy’amanota atatu kuko REG BBC yarangizanije amanota 77 mu gihe ikipe ya US Monastir yari ifite 74, mu gihe Pichou Kambuy Manga wa REG BBC yabaye MVP.

Image

Image
Image
Image

Comments are closed.