Regis Muramira yanze kurya umunwa, arashinja Minisitiri Mimosa gusenya Sports mu Rwanda

13,422

Umwe mu banyamakuru b’imikino hano mu Rwanda arasanga minisitiri wa Siporo Mimosa ariwe uri kwangiza Siporo mu Rwanda kandi ariwe wari ukwiye kuyubaka

Kuva ku munsi w’ejo taliki ya 19 Mata 2023 ubwo Bwana NIZEYIMANA Olivier yasezeraga akegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa FERWAFA, mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kwibazwa ikibazo kiri muri Ferwafa gituma iryo shyirahamwe rinanirana neza neza mu gihe izindi nzego zose za Leta zikora neza kandi zigashimwa na bose, ariko umupira w’amaguru ukaba warabuze umuti urambye wavugutirwa.

Ubwo yari mu kiganiro bise Urukiko rw’ubujurire kuri Radio FINE FM, umunyamakuru witwa MURAMIRA Regis ukunzwe n’abatari bake kubera ko ari umwe mu banyamakuru batajya barya iminwa iyo bari gukora inkuru, uyu mugabo yatunze agatoki minisitiri wa siporo Mimosa Aurore MUNYENGAJU avuga ko ariwe wishe siporo mu Rwanda, Muramira Regis yagize ati:”Ntabwo ndi burye iminwa kuri iki kibazo, ikibazo dufite uyu munsi muri sport ni ministre Munyangaju Aurore, ku buyobozi bwe ibintu byose byarapfuye, federation zarapfuye, komite olimpike yarapfuye, …ku buyobozi bwe nibwo twagiye tubona abakunzi ba sport bafungwa,…mu gihe cyose uyu azaba ayoboye ino minsitere nta cyiza cyo kwitegwa muri sport

Uyu mugabo yakomeje avuga ati:”Solution ni imwe, sport ntizigera iyoborwa ityo, igisubizo ni kimwe nta kuntu Federation yatera imbere iyobowe na ministre Mimosa, kandi twese niko turi kubibona usibye ko habuze utinyuka abivuge

Regis Muramira ati jyewe sindya iminwa kuri ikibazo, uwishe sport mu Rwanda ni Ministre Mimosa Aurore.

Bwana Regis n’umujinya mwinshi yavuze ko ubuyobozi bwa Mimosa Aurore Munyangaju ari ubuyobozi bufungisha abantu barengana, avuga ko Ministre yirukanishije abanyamakuru benshi iyo babaga bavuze ibitagenda neza muri sport, avuga ko hari abantu bavuye muri sport kubera kunanizwa kandi aribyo bize, ati:”Hari abantu benshi bavuye muri sport kubera kubangamirwa, bajya gukora ibindi nk’ubucuruzi kandi bizwi ko bize sport, bemera gutesha agaciro ibyo bize, abakinnyi turi kubabura ndetse hari n’abagiye hanze y’igihugu kubera kubuzwa uburyo kandi byose bitewe na ministre …nta mpamvu y’uko bino bintu abantu bakomeza kubigenda hejuru nk’amagi, ndabivuze wenda bizakemuka

Regis MURAMIRA yavuze urutonde rurerure cyane rw’abantu bagiye bakurwa ku buyobozi bwa za federation kubera kutavuga rumwe na ministre Mimosa cyangwa se ministere, yatanze urugero rw’uwitwa Valens Munyabagisha wigeze no kuba ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye harimo Canada, Japan, China,… ariko uyu nawe ngo akaba yarananijwe ku ngoma ya Mimosa Aurore, atanga urundi rugero rwa Theo Uwayo wigeze kuyobora Commite olympique ariko nawe akaza kwegura kubera ko buri gihe ministere y’ubuyobozi bwa Aurore Munyengaju yahoraga imuburabuza ikavuguruza imyanzuro yabaga yafashe igamije guteza imbere sport mu Rwanda, yavuze ko mu mukino wa natation, hari umuntu wazanye umushinga wo kubaka za piscines mu Rwanda Witwa UFITINEMA Kinimba Samuel ariko ku bwa Mimosa Aurore arabyanga, bavuga ko icyihutirwa ari uko babanza kumweguza akavaho, kugeza ubu uwo mushinga ukaba waradindiye.

Ku bwa Ministre Mimosa Aurore Munyengaju nibwo hagaragaye ibibazo muri Federation ya Volleye Ball ndetse Jado Castar uzwi nk’umukunzi wa Volley atabwa muri yombi n’ikipe y’igihugu ya Volley Ball igaterwa mpaga mu mikino nyafrika yari yakiriwe i Kigali.

Ku buyobozi bwa Ministre Mimosa Aurore, nibwo ikipe y’u Rwanda Amavubi ishobora guterwa mpaga nyuma yo gukinisha umukinnyi wahawe amakarita abiri ariko ikipe ikanga ikamukinisha kandi bizwi ko ari amakosa.

Ku ngoma ya ministre Aurore Mimosa Munyengaju nibwo ikipe y’u Rwanda yangiwe gukinira ku kibuga cyari kimaze igihe cyarateguwe, Leta igashora amamiliyoni atari make mu kuvugurura hoteri y’uwikorera wo mu Karere ka Huye ariko na none bikarangira n’ubundi umukino utabereye i Huye ahubwo ukabera kuri stade ya Kigali yiswe Pele Stadium.

Uko biri kose n’ubwo abantu batinya kuvuga nyira bayazana w’ibibazo byose biri muri sport, ariko ikiri cyo ni uko ubiri inyuma azwi, ndetse n’umuti watuma bikemuka uzwi.

Ntawatinya kuvuga ko abakunzi benshi ba ruhago bamaze imyaka bari mu gahinda kubera ikipe y’igihugu ititwara neza, ndetse no mu yindi mikino amakipe y’u Rwanda akaba atarenga umutaru, nko mu magare aho byabaga bizwi ko ikipe y’u Rwanda itwara irushanwa rya Tour du Rwanda ariko ubu ikaba imaze igihe kitari gito itazi uko umwanya wa mbere usa.

Ese kwegura kwa Olivier NIZEYIMANA nko kuri bukemure ibibazo biri muri ruhago nyarwanda? Ese mu by’ukuri ninde uyoboye Ferwafa mu Rwanda? Ni bimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza.

Comments are closed.