RGB yaraye yemeje ko SADATE MUNYAKAZI ariwe muyobozi wa Rayon Sports mu mategeko
Nyuma y’igihe kitari gito benshi bari kwibaza uhagarariye ikipe ya Rayon Sport mu rwego rw’amategeko, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwemeje ko Bwana Sadate MUNYAKAZI ariwe uzwi nka prezida w’ikipe.
Biragoye ko wamara umunsi wose mu Rwanda ntiwumve ibibazo by’ikipe ya Rayon Sports mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse no muri bimwe mu Bice bihuriramo abantu benshi, ni ibigazo ahaninin bishingiye ku miyoborere aho kugeza ubu hari ibice bibiri, igice kimwe cya Sadate MUNYAKAZI uyobora rayon Sports FC n’kindi gice cya Ngarambe Charles uvuga ko ayobora umuryango Rayon Sport akaba ari nawe uyobora Rayon Sport FC nka kimwe mu bikorwa by’umuryango wa Rayon Sport.
Ashingiye kuri uwo mwanya, Bwana NGARAMBE CHARLES afatanije na bamwe mu bagize akanama nkemurampaks, yatangaje ko ahagaritse Bwana Sadate MUNYAKAZI na komite ye kubera amakosa aremereye, nyuma Sadate MUNYAKAZI yavuze ko iyo komite ya mukuyemo itabifitiye ubushobozi, ndetse ko kuri we abo bari kwikinisha.
RGB yatangaje ko Bwana Sadate MUNYAKAZI ariwe uzwi nk’umuyobozi wa Rayon Sports is aba Ngarambe Charles kutongera kwivanga mu miyoborere ya Rayon Sport FC
Nyuma y’impala nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, byagaragaye harimo icyuho mu mategeko ya Rayon Sport akaba ari nacyo Munyakazi yakomeje kwitaba nk’iturufu, Icyari gisigaye kwari ikureba uwo amategeko azi kandi yemera nk’umuyobozi wa Rayon Sport bijyanye n’impapuro Rayon Sport ubwayo yashyikirije urwego rw’igihugu rw’imiyoborere. Ku mugoroba w’uyu wa gatanu nibwo RGB yatangaje ko ishingiye ubwayo ku byangombwa ifite bisaba ubuzima gatozi, basanga umuyobozi uzwi ari Sadate MUNYAKAZI ndetse bakomeza gusaba gusaba Bwana NGARAMBE CHARLES ko atakongera kuvangira ubuyobozi buriho.
Nubwo bimeze bityo, Sadate azagorwa cyane ni gushyira ibintu ku murongo kuko abafana n’abakunzi ubwabo bamaze gucikamo ibice, ndetse na bamwe mu bari bagize komite ye bari batangiye kwegura harimo nk’umuvugizi we ndetse n’umunyamabanga mukuru w’ikipe, muri kino cyumweru bamee mu bavugizi b’abafana nabo bari basabye Sadate MUNYAKAZI kwegura kuko batari kumwe nawe.
Comments are closed.