RIB iraburira abashyira amashusho n’ibiganiro by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

335

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira umuntu wese ushyira amashusho y’urukozasoni n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ko azabihanirwa kuko hari itegeko ribihana kandi ko aba yatandukiriye umuco nyarwanda.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko hari abatangiye kuganirizwa ngo bareke gucisha ibiganiro ku mbuga nkoranyamabaga no gushyiraho ibiterasoni kuko bazahihanirwa.

Ati “ Na RIB turabibona ni imyitwarire igayitse, nta bunyangamugayo burimo ndetse ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha, hari ikiri gukorwa. Imyitwarire y’umuntu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uburere n’imico ye ndetse n’ikigero cy’imitekerereze ye afite kandi bigomba gucika byanze bikunze”.

Ababyeyi babibona bate

Ku ruhande rw’Ababyeyi bo bavuga ko biteye agahinda n’isoni ku bakiri bato kuko kugaragaza bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ubundi cyaziraga mu muco nyarwanda.

Umutesi Diane ni Umubyeyi w’abana batatu atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga avuga ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga by’ibiterasoni bidakumiriwe bizangiza abakiri bato ndetse bikabagira ho n’ingaru.

Ati“Utekereza ko umwana uzavuka agasanga nyina umubyara yarikoraga ibintu nka biriya byo kwiyambika ubusa, kubyina ahennye, ndetse anasobanura uko bitwara mu buriri bitazamukomeretsa, ugasanga akurijemo kwanga nyina cyangwa se ndetse n’umuvandimwe we nawe akagendana ipfunwe abitewe n’amakosa atakoze”.

Umutesi avuga ko hari hakwiye kugira igikorwa kuko bidatangiriwe hafi bizoreka urubyiruko ruzakura rubyigana kandi atari byiza.

Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko usanga bitajyanye n’umuco nyarwanda aho usanga urubyiruko rumwe rwigana ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga bigatuma ruraruka.
Mukeshimana Alphonsine avuga ko kubwe afite ubushobozi umuyobo wose yabisangango yahita awufunga.

Ati“Abana bacu barakurira ahantu habi niba nta gikozwe kuko amashusho n’ibiganiro by’urukozasoni bazakura babyigana usange twararereye ubusa”.

Mukeshimana avuga ko hari hakwiye kujyaho umurongo w’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bagahabwa amabwiriza agenga ibyo bagomba kunyuzaho bidatandukiriye umuco nyarwanda.

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Abanyamategeko batandukanye bagize icyo bavuga ku biterasoni bivugwa muri iyi ngingo, ndetse bihanwa n’iri tegeko.

Umwe mu banyamategeko utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko ubundi iyo bavuga ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk’ibiteye isoni.

Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

Ati “Bigendana n’umuco, hari ibyo wakora hano bigafatwa nk’ibiteye isoni, wagera ahandi bakabifata nk’ibisanzwe”.

Icyo gihe rero iyo wakoze ibyo igihugu cyawe gifata nk’ibiteye isoni, amategeko araguhana.
Kugeza ubu ikibazo ni uko hari ibintu byinshi mu muco abantu batemeranywaho, ariko nko mu Rwanda gukorera ibiterasoni mu ruhame birahanwa.

Ati “Mu muco nyarwanda umukobwa agomba kwirinda kugaragaza imyanya y’ibanga”.
Akurikije icyo itegeko rivuga akabihuza n’umuco wacu w’Abanyarwanda, yongeraho ko n’abahanzi birirwa biyambika ubusa mu ma videwo y’indirimbo, bakagombye guhanwa igihe ari ibikozasoni muri rubanda.

Ati “Ibindi biteye isoni ni biriya birirwa bashyira kuri YouTube byigisha imibonano mpuzabitsina, biriya na byo bifatwa nk’ibyakorewe mu ruhame”.

Ibindi bifatwa nk’urukozasoni ni ugusinda mu uruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda.

Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni.

Undi munyamategeko witwa Nkundirumwana Joseph, avuga ko n’ubwo umuco nyarwanda hari ibyo utemera bigafatwa nk’ibiterasoni, hagombye kurebwa uwo muntu aho yakoreye ibyo bintu.

Yatanze urugero rw’igihe basanze umuntu kuri ku bwogero rusange ‘piscine’ yambaye ‘Bikini’, ko atafatwa nk’umuntu wambaye ibiterasoni kuko azaba yambaye umwambaro ujyanye n’aho ari.

Nkundirumwana avuga ko itegeko mu Rwanda rihari rihana ukora ibiterasoni mu ruhame, kandi uwo ryasanga yabikoze ryamuhana, agashishikariza abantu gukora ibitatuma bahanwa bijyanye n’imyitwarire.

Urubyiruko rumwe ruvuga ko rutari ruzi ko hari itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame, gusa rukemera ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura ibikorwa byose biteye isoni bitajyanye n’umuco bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga byaba byiza kurushaho kuko byarinda abakiri bato gukura babyigana.

Comments are closed.