RIB yafashe batandatu bakekwaho kwiba ibicuruzwa by’arenga miliyoni 20.

450

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batandatu bakekwaho kwiba abacuruzi batandukanye runagaruza ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20,740,000.

Ibicuruzwa byagarujwe bigasubizwa ba nyirabyo birimo amajerekani 200 y’amavuta yo guteka, imifuka 100 y’umuceri, amakarito 150 y’ibirungo byo guteka, amakarito 50 y’inzoga zitwa Bond 7, ibyuma byo kubaka birimo amatibe 300, amabati 300, hamwe n’amakaziye 120 y’inzoga.

Bose uko ari batandatu bakoraga nk’itsinda bakaba barafatiwe mu bikorwa by’ubwambuzi bushyukana aho bibaga abacuruzi bakoresheje amayeri atandukanye, arimo kwiyita abantu bafite amasoko bashaka kugemura ibicuruzwa ahantu runaka, bakaza ari abaguzi baje kurangura ibicuruzwa bitandukanye.

Ni itsinda ryari riyobowe na Jean Claude Ntezimana kuko ari we wegeraga abacuruzi akababwira ko ashaka kugura ibicuruzwa, uwitwa Dieudonne Nziyomaze we yari ashinzwe gushakira isoko ibicuruzwa, akaba asanzwe akora ubucuruzi mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera aho afite iduka risanzwe rikora ibijyanye no kuranguza hamwe n’akabari ari naho hajyanwagamo ibicuruzwa babaga bamaze kwiba.

Undi ni Theoneste Bigirimana wakoraga akazi k’ubushoferi wajyanaga ibicuruzwa byibwe mu buryo bwihuse, Theophile Ntiwiragabo we yakoraga akazi ko guhimba inyemezabwishyu bakayerekana bagaragaza ko bishyuye, naho Jean Claude Misago akaba yarashakiraga isoko ibintu byibwe hamwe na Ivan Uwabose akaba ari umuvandimwe wa Jean Claude Ntezimana bafatanyaga kujya kubeshya, bose bakaba barafashwe tariki 23 Kanama 2024.

Bose bakaba atari ubwa mbere bakurikiranyweho n’inkiko kuko bagiye bafatwa ndetse bakanakatirwa ku byaha bitandukanye bagiye bakora, kuri ubu bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’ubugizi bwa nabi, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhindura amakuru muri mudasobwa n’iyeza ndonke.

Muri ibi byaha byose igifite igihano gito n’igifungo kigera ku mwaka umwe, mu gihe igifite igihano kinini ni ukugera ku myaka icumi.

Bamwe mu bacuruzi bibwe ibicuruzwa byabo, bavuga ko aba bagabo babashukishaga kubohereza inyemezabwishyu kuri telefone babereka ko bamaze kwishyura, bagahita babapakirira ibicuruzwa hatabayeho gushishoza no gukurikirana ngo barebe niba amafaranga yageze kuri konte zabo koko.

Pascal Mahirwe wari uhagarariye ikompanyi ikora ubucuruzi bw’amabati Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bibwe amabati 300 ahanywe na miliyoni 2.5 ariko ngo bashakaga arenga 700 ahwanye na miliyoni 7.

Ati:“Isomo nakuyemo niryo kunyinginga cyane umuntu ambwira ko amafaranga yayashyizeho kandi ntayo yashyizeho, nkaza gucika intege muri ubwo buryo bwo kuntitiriza, nta buryo bwo kugira ngo umuntu agutitirize amafaranga utarimo kuyabona, ndetse no muri BK bari bambwiye bati, ubwo amafaranga atari yageraho ntubahe ibyo bintu, ariko kubera uko kuntitiriza nareba kode yampaye na Tin number, n’imodoka yohereje byatumye ncika intege ndabimuha ariko nk’abacuruzi ntabwo dukwiye gucika intege kandi amafaranga ntayo twabonye.

Aisha Mukamunana ni umukozi w’uruganda Roba Industries, avuga ko bibwe barimo gucuruza muri Expo tariki 10 Kanama, bakibwa amajerekani 200 y’amavuta yo gutekesha ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7.8.

Ati “Isomo twakuyemo ni ukugira amakenga, nicyo cya mbere, kutizera uwo ari wese ubonye ngo ni uko akuzaniye amafaranga, nk’abacuruzi tuba dushaka amafaranga ariko ni ukugira amakenga, yanabikora ukareba niba ibyo yakoze ari byo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, avuga ko hari ibicuruzwa byagarujwe anasaba abacuruzi kurushaho kugira amakenga bakareka kwizera umuntu wese.

Ati “Abacuruzi, RIB irabagira inama yo kutizera umuntu wese ngo ni uko aje asa neza, cyangwa se akwizeza imikoranire myiza n’inyungu ihambaye, kwizera biba bigomba kugira ikintu bishingiyeho, ntabwo kwizera ari ukuvuga ngo bishingiye ku ko nkureba gutya. Abacuruzi bakwiye kugira amakenga bakajya babanza kureba ko bishyuwe amafaranga yabo koko, naho kukohereza agapapuro kafotowe ngo ni inyemezabwishyu yishyuwe kuri konte ugahita urekura ibicuruzwa byawe, harimo uburangare.”

Uretse aba bagabo bafashwe, RIB yanasubije telefone 192 zafatiwe mu bikorwa bya buri munsi byo gushaka telefone no kurwanya ibyaha by’abantu baziba, hakaba hari izagiye zifatirwa mu maduka acuruza ibintu byibwe.

Comments are closed.