RIB yafunze umunyamakuru wiyitiriye umwunganizi mu mategeko


Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru ukekwaho kwiyita umwunganizi mu mategeko agasaba umugore ufite umugabo ufunzwe amafaranga ngo azamwunganire mu mategeko.
Uyu munyamakuru yatse amafaranga umugore w’umugabo ufunzwe akekwaho icyaha, amwizeza ko azamwunganira mu mategeko, uwo mugore arayamuha.
Nyuma umunyamakuru yaje guhamagara kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, ateguza ko azaza kunganira uwo yise umukiliya we, anajya kunganira wa mugabo wari ufunze.
Mu gihe yari atangiye kunganira uwo yise umukiliya we, byaje kumenyekana ko atari umwunganizi mu mategeko ko ahubwo ari umunyamakuru, ahita afatwa arafungwa.
Mbere yo gufatwa, yoherereje ubutumwa abagenzacyaha bo kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihanga, abashyiraho igitutu anabategeka kurekura uwo yise umukiliya we.
Kuva ku wa 30 Nyakanga 2025, uyu munyamakuru afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Akekwaho kwiyitirira umwuga w’ubwavoka no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB yasabye abantu kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko bihanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Ibikorwa nk’ibi birashoboka kubyirinda. Abaturarwanda bazirikane ko utakora ibikorwa nk’ibi ngo wumve byaguhira, kuko inzego zirwanya ibyaha ziri maso kandi zifite ubushobozi n’ubushake bwo kubirwanya.”
Itegeko riteganya ko uwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aba akoze icyaha.
Iyo agihamijwe n’urukiko akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Ni mu gihe kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.
Comments are closed.