RIB yahagurukiye abakwirakwiza videos z’urukozasoni kuri Youtube

358
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi bamwe mu Banyarwanda bakwirakwiza ibiteye isoni kuri you tube

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abantu batandatu bakurikiranyweho bitandukanye biromo icyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibiteye isoni.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

RIB ivuga ko batawe muri yombi ku itariki wa 16 Mata na tariki 6 Gicurasi 2024.

Abafunzwe barimo Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.

Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube.

Kwibuka30

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye aho bakoraga ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye zirimo Kigali Magazine, Umurava YouTube Channel, Sawa sawa show na Iryakabagari TV.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu bushinjacyaha.

RIB ivuga ko Dosiye ya Mukamana Francine na Uwase Natasha zamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Aba baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, ariko nanone iki gihano ntikirenza imyaka ibiri.

Gutukana mu ruhame ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 161 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 ariko ntarenze amezi abiri, ndetse n’amafaranga kuva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 200 Frw. Ashobora kandi guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.