RIB yashyize hanze amayeri yose akoreshwa mu gucuruza abantu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye ko icuruzwa ry’abantu cyangwa abantu basigaye bajya gucuruzwa atari abatarize gusa ahubwo bisigaye bikorerwa ku bantu bize, bajijutse kandi bikagirwamo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko icuruzwa ry’abantu ritagikorerwa abatarize gusa.
Ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaba byo gucuruza abantu, biriho, birahari. Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”
Tariki 23 Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barashutswe barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato, mu bikorwa bya forode n’ibindi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call center’ aho babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”
Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga n’ibindi bireshya abantu.
Ati:“Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi utigeze ubona, akugirira impuhwe ate? Rero amwe mu mayeri akoreshwa, abo bantu bacuruza abandi bakoresha uburyo butandukanye. Hari abifashisha imbuga nkoranyambaga, hari abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, buruse, gushaka visa cyangwa ngo gufasha abantu kujya hanze.”
Muri rusange gucuruza abantu bikorwa binyuze mu bice bitatu birimo gushaka abantu, uburyo cyangwa amayeri ndetse n’igice cy’impamvu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira ati:“Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko [urwajyanywe muri Myanmar] rukoreshwa mu gukora ibyaha.”
Comments are closed.