RIB yatangiye iperereza ku byaha Mujawamaliya J. D’arc akurikiranyweho

427

Nyuma y’aho ibiro bya minisiteri y’intebe bisohoye itangazo rihagarika rikanirukana madame Jeanne D’arc Mujawamaliya wari minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, umwanya yari amazeho ukwezi kumwe gusa, kuri ubu urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwamaze gutangaza ko iperereza rigamije kugenza ibyaha uyu muyobozi akekwaho rimaze gutangira.

Murangira yatangaje ko iperereza ryatangiye

Mu ijwi rya Murangira Thierry uvugira urwo rwego asubiza umunyamakuru wa RBA, yavuze ko ari gukurikiranwa ku byaha yaba yarakoze akiri minisitiri w’ibidukikije, yagize ati:”Nibyo koko ubu RIB yatangiye iperereza ku byaha Mujawamaliya akekwa kuba yarakoreye muri minisiteri y’ibidukikije”

Murangira Thierry yirinze kugira andi makuru arenzaho kuyo yari amaze gutangariza umunyamakuru mu rwego rwo kwanga kwica no kubangamira iperereza.

Umuvugizi yongeye avuga ko icyemezo kumufunga kizaturuka kucyo iperereza rizaba rimaz ekugaragaza.

Twibutse ko itangazo ryirukana madame Mujawamaliya Jeanne d’Arc ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 25 Nyakanga 2024.

Comments are closed.