RIB yataye muri yombi padiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana

8,308
Rwamagana
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi padiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana kubera nyuma yo gufatanwa amafranga y’amibano.

amakuru y’itabwa muri yombi y’uyu mupadiri yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu munsi nyuma y’aho bamwe mu bakristo ba paruwase ya Rwamagana batangiye kubihwihwisa.

BBC yabajije umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Bwana Thierry MURANGIRA nawe yemeza ib’aya makuru, yagize ati:” Ni amamiliyoni, ni amafaranga menshi. Ubu ntitwavuga ibirambuye byayo kuko iperereza riracyakorwa.”

Bamwe mu bayoboke twabashije kuvugana nabo ariko batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru batubwiye ko batari bamenya impamvu nyayo, ko ariko bishoboka ko Padiri mukuru wa paruwasi yabitse amafranga menshi y’amajurano abantu bari bamaze kwiba.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko uyu mupadiri akekwaho icyaha cyo “guhisha ibintu bikomoka ku cyaha”.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamwa n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri.

Paruwasi ya Rwamagana – Diyosezi Gatolika ya Kibungo

Comments are closed.