RIB yataye muri yombi umugore uherutse gukubita umugabo we akamukuramo amenyo abiri

3,992

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugore uherutse gushyamirana n’umugabo we maze akamukuramo amenyo abiri.

Urwego rw’igihugu RIB rwataye muri yombi umugore uherutse kuri iki cyumweru gushyamirana n’umugabo we akamukuramo amenyo abiri.

Amakuru avuga ko uyu mugore utuye mu murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, yashyamiranye n’umugabo we maze bararwana kugeza ubwo umugore akubise umugabo amukuramo amenyo abiri.

Umwe mu baturanyi yabwiye umunyamakuru wacu ko mu bisanzwe uno mugore atari akibana n’umugabo we kubera ko bahoraga bashyamirana, bityo umugore agahitamo gusiga urugo ajya gukodesha, akaba ari naho uwo mugabo bari barashakanye yamusanze, nyuma bakaza kugirana amakimbirane.

Comments are closed.