RIB yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cya Ministre Evode uherutse guhutaza umusekirite

9,486

Ku mugoroba w’ejo kuwa mbere nibwo mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga hiriwe impaka nyinshi zishingiye ku kuba Ministre Evode yarahiritse umukobwa ushinzwe gusaka abantu binjira muri imwe mu magorofa yitwa Pension Plazza mu mugi wa Kigali ubwo uwo mukobwa yashaka kumusaka. Impaka zakomeje kuba nyinshi, bamwe bakavuga ko ahubwo uwo mukobwa yari yatandukiriye kuko nubundi mu bisanzwe umugabo asakwa n’umugabo mugenzi umugore nawe agasakwa n’umugore mugenzi we, hari abandi bakomeje kubibona mu ndorerwamo y’ubwirasi n’amahane bya Minisitiri Evode. Nk’uwitwa NUHU BIHIBINDI, umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda, yavuze ko Ministre Evode UWIZEYIMANA hari undi muntu yigeze kudiha. Nyuma y’izo mpaka nyinshi ndetse bijya ku mitwe myinshi ya bimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwagize icyo rubivugaho, Madame MICHELLE UMUHOZA umuvugizi w’urwo rwego, yavuze ko RIB igiye gukora iperereza yifashishije za camera za CCTV zikorera muri iyo nyubako kugira ngo harebwe ukuri kw’ibintu niba koko byaba ari ibyaha by’ihohotera.

Bikimara kuba, biravugwa ko Ministre EVODE yahise ahamagara wa mukobwa yahutaje amusaba imbabazi anasaba imbabazi rubanda avuga ko we ubwe yicuza cyane ku gikorwa yakoze kandi atakagombye gukora nk’umuyobozi mu gihugu.

Comments are closed.