RIB yemeye ko yataye muri yombi Madame Ingabire Victoire

266
kwibuka31

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, ibisabwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Yakomeje iti:”Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho, hamwe na bagenzi be, ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu.

Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho ibyaha cyangwa se ntakekwe.

Urukiko rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze bidahagije kandi muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

Urukiko rwasanze ari ngombwa ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Nk’uko urukiko rwabisabye, iri perereza rizakorwa mu byumweru bibiri, nirirangire Ingabire ashyikirizwe urukiko.

Iburanisha ry’uru rubanza rizasubukurwa ku wa 7 Nyakanga 2025

Comments are closed.