RIB yerekanye abantu 26 bakurikiranyweho ubutubuzi

128
kwibuka31

Abantu 26 barimo abagabo 25 n’umugore umwe, bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha bifitanye isano. Bari mu kigero cy’imyaka 18-54 bose bakaba bakomoka mu Karere ka Rusizi. RIB ivuga ko bahamagaraga abaturage, bakababwira gukora ibintu bitandukanye, bikarangira babibye.

Amafaranga bibye asaga Miliyoni 30 Frw, hakurikijwe abatanze ibirego hagati ya Mata na Kanama 2025. Amafaranga agera kuri Miliyoni 15 akaba yaragarujwe asubizwa ba nyirayo. Hari kandi imitungo y’aba batekamutwe ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw yafatiriwe, aho ishobora kuzatezwa cyamunara amafaranga agasubizwa ba nyirayo.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo: gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo, n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kuba maso no kugira amakenga, mu gihe hari ababasaba kugira ibyo bakanda cyangwa kugira ikindi bakora babizeza inyungu, nyamara ahubwo bagamije kubambura.

Comments are closed.