RIB yerekanye abantu 5 yafashe bari barazuzubije abaturage babambura utwabo

220

Kuri uyu wa 6 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye itsinda ry’abasore batanu bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo no gucucura abantu telefone zabo.

Iri tsinda ririmo umumotari umwe, abakora telefone batatu, bagura bakanahindura ibiranga telefone bizwi nka ‘serial number’ barangiza bakazigurisha, n’undi umwe ubeshya abantu ko agiye kubaha akazi akabiba telefone na mudasobwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uburyo bwa mbere bakoreshaga ari uko umwe muri bo wari usanzwe ari umu motari yafataga umugenzi cyane cyane mu masaha ya nijoro akuze, agatwara abavuye mu kabari by’umwihariko akibanda kubo abona bafite intege nke abagore ndetse n’abasinze.

Hanyuma umumotari yajijishaga umugenzi akamunyuza ahantu yasezeranye na mugenzi we, yahagera agahagarara akamwaka telefone n’ibyo afite byose bakamukangisha kumwica, bakamuta aho.

Rumwe mu ngero yatanze ni urw’ibyabaye ku wa 23 Werurwe 2024, ubwo uwo mumotari yatwaye umugenzi w’umukobwa amukuye Kicukiro, mu masaha ya nijoro, amugejeje ahantu hiherereye ahasanga bagenzi be uwo mukobwa baramusambanya, bamwaka ibyo yari afite byose, barangije bamuta aho.

Uyu mukobwa yaje kuva aho bamutaye ajya kuri Isange One Stop Center ahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Mu byo yibwe harimo telefone yo mu bwoko bwa Iphone14 Pro Max icyakora kuko yarimo Icloud, bifashisha umwe mu bagize ako gatsiko kugira ngo ayibakuriremo, bayihindurira ‘Serial number bayigurisha umuntu wahise ajya hanze.

Uburyo bwa kabiri Umuvugizi wa RIB yagarutseho bwifashishwaga n’aba bajura, ni ukwambara neza bakajya mu ma hoteli atandukanye, uwabikoze akigira nk’ugiye gufasha umukiliya gushyiraho internet akamwiba telefone.

Uyu ariko kandi yajyaga mu ma hoteli yambaye akitabira inama atatumiwemo, hanyuma agacunga nta muntu umureba bagiye nko mu karuhuko , akiba nka mudasobwa cyangwa telefone na we akajya kuzigurisha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yagaragaje ko aba basore bose atari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyaha nk’ibi.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ni icyaha gikurikiranyweho Mugisha Irene na Mutabazi Jean Bosco gusa iki kikaba giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2024 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’urukiko agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

Kwiba byakozwe haciwe icyuho , byakozwe nijoro ndetse n’abantu barenze umwe ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 166 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka ine n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 2Frw ariko itarenze miliyoni 4Frw.

guhindura ibiranga igikoresho cya mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 33 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

Comments are closed.