RIB yerekanye abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha Bitanu by’ubugome birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko abakekwaho ibi byaha by’ubugome, bari hagati y’imyaka 27 na 31 bakoreye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026 ku cyicaro cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, asobanura uko aba basore bakoze ibyaha. Agaragaza ko bihamagaza abantu muri gare ya Nyabugogo ariko bakizera ko banyuze ku muntu kandi babona ko akeneye akazi, bakivugisha ko ibyo bakorewe atari byiza.
Uko kwivugisha bituma ukeneye akazi abumva vuba agahita abasaba ko bakamurangira. Icyo gihe bahita bamushyira mu modoka bakamujyana. Iyo bageze imbere bavuga ko bagiye gufata undi muntu bagiye kujyana ku wundi muntu utanga akazi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko iyo abo bagizi ba nabi bageze imbere, bamwambura ibyo afite byose, bakamusambanya bagahita bigendera.
Dr. Murangira B. Thierry, asaba abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu kwirinda ubushukanyi bw’uburyo butandukanye. Ati: “Dusanga abantu bakwiye kujya bagira amakenga yo kwizera abantu batazi, bahuriye muri gare, bakabajyana ahantu batazi.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba Abanyarwanda kugira amakenga ku bantu babafitiye impuhwe kandi batabazi.
Icyakoze uru rwego ruhura n’imbogamizi z’abantu rwakira baje gutanga ibirego, bakavuga ko batazi uwabakoreye icyaha n’aho bagikorewe ndetse no guhisha ko babanje gusambanywa mu gihe gutanga amakuru neza kandi yuzuye yashingirwaho gukurikirana no guhamya icyaha uwagikoze. Uwakorewe icyaha agomba gutanga ikirego muri RIB, kuko nta mpamvu n’imwe uwakorewe icyaha yakwibwa cyangwa ngo asambanywe.
Icyaha cyo gusambanya umwana, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko ryo ku itariki 04/12/2023 rihindura itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 20 cyangwa se burundu.
Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda.
Kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 17 yerekeye itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Igihano yahabwa aramutse agihamijwe n’urukiko, ni igifungo kuva ku mwaka umwe ariko itarenze imyaka ibiri n’ihazabu hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igihano yahabwa aramutse agihamijwe n’urukiko, ni igifungo kuva ku myaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 5.
Icyaha cya gatanu cyitwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko, ni igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.
Comments are closed.