RIB yerekanye barindwi bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana

749

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu barindwi bakurikiranyweho ibyaha bitatu byose bihurira ku bwambuzi bushukana, barimo abiyitirira ubugenzacyaha, abagurisha ubutaka biyita ba nyirabwo n’abiba abantu muri banki babashuka kubavunjira.

Aba berekanywe kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, barimo abagabo batanu n’abagore babiri.

Abatawe muri yombi barimo abiyitiriraga ubugenzacyaha bakariganya abantu amafaranga binyuze kuri telefoni, babizeza kubafungurira abantu babo bafungiwe ibyaha bitandukanye. Barimo abagore babiri n’undi mugabo ugishakishwa, aho bamaraga kurya abantu ayabo bagahita baburirwa irengero.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abantu kwirinda ababashuka no gufatanya mu kurwanya abiyitirira inzego.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe wari ukwiye kujya yemera ibi bintu n’aya makuru y’abantu baguhamagara bakwizeza ibintu runaka, ngo ndagufunguriza umuntu, akubwira ngo ibi bintu birakora ngo kanaka yantumye, ibyo bintu rwose dufatanye bicike.”

Abandi bane bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’ubugizi bwa nabi no kwiyitirira ba nyir’ubutaka bungana na meterokare ibihumbi 18, bukasemo ibibanza 60 buherereye mu karere ka Bugesera, bafashwe bamaze kwakira agera kuri miliyoni 141 Frw n’ibihumbi 42$ y’ubutaka bari bamaze kugurisha

Hari n’undi umwe ukurikiranyweho gutekera abantu imitwe n’ubwambuzi bushukana, aho acunga abavuye kubikuza amafaranga cyangwa abagiye kubitsa kuri banki akabashuka bikarangira ayabatwaye. Uyu ukurikiranyweho iki cyaha yemeye ko yari amaze gukusanya agera kuri miliyoni 12 Frw.

Abakurikiranyweho ibi byaha baramutse babihamijwe n’urukiko bahanishwa ibihano bitandukanye. Nk’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, naho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Uwakoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu, icyaha cy’iyezandonke gihanishwa igifungo cy’imyaka icumi ariko itarenze 15.

Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga bakareka kwishora muri ibi byaha, anasaba abagura ibyo batabanje gushishozaho ngo bamenye ba nyirabyo neza, kubyitondera.

Yagize ati “Shora amafarnga yawe mu bintu uzi neza, jya kugura ubutaka ubanje gukora isesengura ry’uwo mugiye kugura, kuko uhomba ni wowe ugura n’abatari bo.”

Yasabye n’abantu bajya muri za banki kujya bakora icyabajyanye bakareke kujya mu bindi bidahite aho bihuriye n’ibyo bagiye gukora kuko ariho bahurira n’abatekamutwe babambura amafaranga yabo.

Comments are closed.