Richard Nick Ngendahayo aje gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka 15

266
kwibuka31

Nyuma y’imyaka 15 adataramira mu Rwanda, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali. Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, cyiswe ‘Niwe Healing Concert’.

Natacha Haguma uhagarariye sosiyete ya Fill The Gap yatumiye uyu muhanzi, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba kuko igihe cyacyo cyari kigeze, cyane ko yajyaga atumirwa ariko ntibikunde ko aza.

Ati “Byahuriranye n’igihe cy’Imana, dusanga Ngendahayo ari mu gihe cyo kugaruka mu gihugu. Wenda ibyananije abandi hari aho twahuriye na we tubasha kubyumvikanaho. Igihe iyo kigeze ibintu byose birikora.”

Ati “Twagize amahirwe muri bwa buntu dusanga ibyananije aba mbere, hari aho twahuriye biba byiza ko abona ibyo tumugomba arabyemera, kuko byari muri cya gihe kimwerera kugaruka. Ibyo twumvikanye byarakozwe, n’ibyo yadusabye twarabikoze ari yo mpamvu yatwemereye. Byakubitanye n’igihe cy’Imana”.

Richard Nick Ngendahayo yatangiye kuririmba mu 2000, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ni we’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’, ‘Sinzakwitesha’, n’izindi nyinshi.

Mu 2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje umurimo w’Imana binyuze mu muziki no kwigisha ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye. Nubwo atari akigaragara mu ruhame mu Rwanda, indirimbo ze zakomeje kubaho nk’umurage.

Haguma yavuze ko indirimbo Ngendahayo aheruka gusohora yise ‘Uri Byose Nkeneye’, yari iyo guteguza iki gitaramo cye, akaba ategerejwe mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

(Src: Kigalitoday)

Comments are closed.