Rishi Sunak ufite inkomoko muri Aziya niwe ugiye kuyobora Ubwongereza

7,649
Kwibuka30

Rishi Sunak yegukanye umwanya wo gusimbura Liz Truss ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservateurs, bimuhesha kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Penny Mordaunt umwe mubakandida wari uhanganye na Rishi Sunak, yivanye mu matora nyuma yo kubura abamushyigikira bahagije nk’uko Aljazera yabitangaje.

Mordaunt ntiyigeze atomora niba yananiwe kuzuza amajwi 100 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs, kugira ngo ashobore gukomeza kwiyamamaza mu matora.

Yagize ati “Dufite inshingano ku gihugu twese, buri wese na Rishi zo guhuza imbaraga tugakorera hamwe hagamijwe ineza y’igihugu. Hari akazi kenshi kagomba gukorwa.

Kwibuka30

Intsinzi ya Rishi Sunak ni ikimenyetso cy’impinduka mu bijyanye no guhagararirwa muri politiki y’u Bwongereza aho mu bihe bisanzwe yabaga yiganjemo abera.

Ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ukomoka muri Aziya akaba uwo mu idini ry’Abahindu ugiye kuyobora iki gihugu.

Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron kuva mu 2010 kugeza mu 2016, yashimiye Sunak ku bw’uyu mwanya w’ikirenga agezeho muri politiki y’iki gihugu.

Yavukiye muri Southampton, umujyi uherereye ku cyambu, ku babyeyi b’Abahinde bimukiyeyo mu myaka ya 1960. Mu myaka irenga 200 ishize ni we ubaye Minisitiri w’Intebe akiri muto kuko afite imyaka 42.

(Inkuru ya Ramadhan Habimana)

Leave A Reply

Your email address will not be published.