“Rising Lion” Akabyiniriro k’ibitero simusiga Isiraheli yagabye kuri Iran

128
kwibuka31

Leta ya Isiraheli yagabye ibitero bikomeye muri Iran, igitero yahaye akabyiniriro ka Rising Lion, isenya byinshi mu bikorwaremezo by’icyo gihugu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatnu, Leta ya Isiraheli yasutse amatoni y’ibibombe mu gihugu cya Iran, igitero cyahawe akabyiniriro ka “Rising Lion”.

Isiraheli yatangaje ko yibanze ku bigo bya Leta, ibikorwaremezo biherereye mu murwa mukuru wa Iran ahibanzwe kuri bimwe mu bigo bya Leta bitunganya ingufu za kirimbuzi.

Benjamin Netanyahu yavuze ko Iran ari ikibazo ku kubaho kwa Leta ya Isiraheli

Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel yatangaje ko ibitero byabo “byakubise umutima wa gahunda yo kwigizwaho ingufu kirimbuzi, kandi bizafata iminsi myinshi ishoboka”.

Asobanura impamvu y’ibi bitero, Netanyahu yavuze ko Iran iteye ikibazo “kubaho kwa Israel”.

Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel mu gukora iki gitero “yiteguriye ubwayo akaga gakomeye, izabona nta kabuza”.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, yarahiye avuga ko igihugu cye kigomba kwihora kandi kikababaza Leta ya Isiraheli n’abambari be

Arabia Saoudite yamaganye igitero cya Israel kuri Iran ivuga ko ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga, isaba umuryango mpuzamahanga guhagarika “aka kanya ubu bushotoranyi”.

Comments are closed.