ROBERTINHO wigeze gutoza Rayon Sport yahawe akazi ko gutoza ikipe ya Gormahia yo muri Kenya

8,336
Umunya-Brazil Robertinho yumvikanye na Rayon Sports kuyitoza umwaka -  Kigali Today

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona iheruka gutwara,bigatuma yandikisha ikaramu y’icyuma mu mitima y’abakunzi ba Rayon sport yabonye akazi mu ikipe ya Gormahia yo muri Kenya agirwa umutoza.

Nyuma gutandukana nuwari umutoza wayo w’umunya Finland witwa Steven Polack, ikipe ya Gor Mahia imaze kwandika amateka adasnzwe mu Karere yahise ihamagara Robertinho wigeze gutoza ikipe ya Rayon sport akayifasha gutwara igikombe cya Championnat ari nacyo iheruka, ndetse akanayigeza mu matsinda mu mikino nyafrika, Robertinho ari kumwe na Rayon sport yatsinze ikipe ya Gor mu matsinda ya Confederations Cup ibitego 2-1 muri Kenya.

Umuyobozi wa Gormahia witwa Ambroise yemeje aya makuru nyuma y’umunsi umwe gusa birukanye Steven Polack.

Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ko twazanye umutoza mushya witwa Roberto Oliveira ukomoka muri Brazil.Afite ubunararibonye mu mupira w’Afurika kandi arawuzi neza.”

Gor Mahia chairman Ambrose Rachier: K'Ogalo players have no rights to claim  bonuses | Goal.com

Bwana Ambroise uyobora ikipe ya Gor Mahia yavuze ko yizeye ko uno mutoza azabageza kure heza hashoboka.

Robertinho amaze imyaka 25 mu kazi ko gutoza ndetse yatoje mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no muri Brazil.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 nibwo umutoza wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona cya 2018, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, bita Robertinho yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe yatoje kuva muri Kamena 2018.

Ubwo yiteguraga urugendo rwo gusubira iwabo muri Brazil,Robertinho yagize ati “Icyo navuga ni uko nagize ibihe byiza aha. Ndashimira kandi nasezera abo twakoranye bose n’abafana ba Rayon Sports muri rusange.’’

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatandukanye na Rayon Sports ayihesheje ibikombe bibiri, kimwe cya shampiyona 2018-19 n’igikombe cy’Agaciro 2018.

Kimwe mu byo azahora yibukirwaho n’abakunzi b’iyi kipe,ni uko yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018.

Leave A Reply

Your email address will not be published.