Robertinho yageze i Kigali yizeza igikombe abakunzi ba Rayon Sport

1,048

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, yageze mu Rwanda avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 ni bwo yageze mu Rwanda, yakiranwa ibyishimo na bamwe mu bafana b’iyi kipe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Robertinho agiye kuyigarukamo nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo aho yayisigiye Igikombe cya Shampiyona iheruka icyo gihe.

Robertinho yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, ashimangira ko intego ari ukongera guhesha Rayon Sports ibikombe.

Robertinho yavuze ko ashimishijwe no kuba agarutse i Kigali, ndetse yizeza ibirimo igikombe abakunzi b’ikipe ya Rayon Sport

Ati: “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”

Abajijwe niba nyuma y’imyaka itanu, ashobora kongera guhesha Rayon Sports igikombe nk’uko yabikoze mu 2019, Robertinho yavuze ko bitoroha gusubiramo amateka nk’uko yabikoze mu Rwanda, muri Uganda no muri Tanzania aho yatwaye Shampiyona, ariko ashimangira ko byose biterwa no kugira ikipe nziza.

Comments are closed.