Rubavu: Abantu 11 bafungiwe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

128

Abantu 11 bikekwa ko bamaze iminsi baca intsinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, batawe muri yombi banafatanwa bimwe mu bikoresho bakoresha bazica, bamwe banafatanwa insinga zirimo izishishuye.

Umwe mu bari mu mukwabu wo kubafata yavuze ko abafashwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 44, bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Ati: “Uyu mukwabu wo kubafata ukozwe mu gihe hamaze iminsi hakatwa intsinga z’amashanyarazi mu bice bimwe na bimwe by’uyu mujyi cyane cyane mu Murenge wa Gisenyi, bikavugwa ko abaziba bahita bazambukana i Goma muri Congo. Turizera ko ubwo bariya 11 bafashwe, bari buvuge n’abandi tukaruhuka guhora tubyuka dusanga hari ahari mu kizima bitewe n’aba bagizi ba nabi bangiza ibikorwa remezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine avuga ko uyu mukwabu atari ubwa mbere ukozwe, bawukora bamara iminsi mike batawukoze bakabona intsinga z’amashanyarazi rusange zongeye kwibwa, bivuze ko aba bajura bahora bacunze ku jisho ubuyobozi ngo bahore bangiza ibi bikorwa remezo.

Ati: “Abantu 11 twabafatanye ibikoresho bakoresha baca intsinga z’amashanyarazi kandi nta kazi kajyanye n’iby’amashanyarazi kazwi bafite, atari abakozi ba Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) cyangwa bikorera bizwi, hakaba n’abo twasanganye amatara bagiye biba hirya no hino.”

Anavuga ko ari abantu basanzwe bazi iby’amashanyarazi kuko nta wakwigabiza intsinga z’amashanyarazi atazi ibyayo, abenshi ugasanga ari abigeze gukora akazi kajyanye na yo, bamwe barimo abaturuka mu tundi Turere bakaza gukora ubu bujura aha mu Mujyi wa Rubavu.

Ati: “Mu makuru duhabwa ni uko ngo bazishishura bakazijyana i Goma muri RDC aho zifashishwa mu gukora imitako n’imirimbo inyuranye irimo igurishwa, ariko amakuru  nyayo y’aho bazijyana mu by’ukuri ntiturayamenya. Hari n’abo duherutse gufata bazitwika ngo babone uko bazishishura neza.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gutahura aba bagizi ba nabi baba bashaka gushyira umujyi mu kizima, ko batazihanganirwa, bafatiwe ingamba zikomeye, ibikorwa remezo nk’ibi bitwara menshi, haba mu kubyubaka no kubisimbuza byibwe, ayo mafaranga abisimbuza yagombye gukora ibindi na byo biba bikenewe cyane.

Comments are closed.