Rubavu: Daihatsu ipakiye inyanya yasekuye urukuta rw’ibitaro umwe ahasiga ubuzima.

5,960
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye inyanya ihitana umuntu umwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 7 Nzeli 2021 mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwaye inyanya, nkuko amashusho abigaragaza,iyo modoka yagonze igikuta cy’ibitaro bya Gisenyi.

Iyo modoka yari irimo abantu babiri, umwe muri bo akaba yahasize ubuzima, mu gihe undi wari uyirimo nawe amerewe nabi ku buryo bigoye kuba yakira.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe na  CIP Kwizera Bonaventure, akaba n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburengerazuba, CIP Bonaventure yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije igihe batwaye nubwo bwose bitari byamenyekana ko ariwo wateje iyo mpanuka.

Comments are closed.