Rubavu: Gitifu ushinjwa gukuramo amenyo umukobwa wanze ko baryamana yisobanuye avuga ko ari kuzira akagambane k’abo bakorana

7,994
Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu uvugwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa ukora mu kabare avuga ko ari akagambane yagiriwe n’umukozi bakorana ushaka kumusebya mu itangazamakuru.

None ku cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hiriwe hakwirakwizwa amafoto y’umukobwa bivugwa ko yitwa Uwimanimpaye Clarisse usanzwe akora mu kabari avuga ko yakubiswe agakurwa amenyo na Gitifu w’umurenge wa Kanzenze Faustin Nkurunziza nyuma yo kumusaba ko baryamana akabyanga.

Gitifu Nkurunziza avuga ko ibyo gusaba uyu mukobwa ko baryamana ataribyo, ahubwo ahishura uko ako kabare uyu mukobwa akoramo gasanzwe kazwiho amakosa, binatuma ubuyobozi bw’Umurenge bukunda kugafunga. Cyakora yemeza ko n’uyu mukobwa yigeze gusuzugura inzego z’umutekano ubwo yabazwaga ibyemeza ko yikingije akanga kubyerekana bituma afungwa by’igihe gito nyuma aza kurekura.

Kubwa Gitifu Nkurunziza, ngo uyu Uwimanimpaye arimo gukoreshwa na nyiri akabare ugamijwe kwihimura ku buyobozi bw’umurenge bukunze kumuhagarikira akabere biturutse ku kuba hari amakosa menshi akunze gukora.

Kwibuka30

Anongeraho ko usibye uyu nyiri akabari, hari n’umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu murenge bikekwa ko akorana n’abashaka kumusebya mu itangazamakuru.

Yagize ati:”Biba twatunguwe no kumva umukozi w’umurenge wa Kanzenze ushinzwe imari n’ubutegetsi ,usanzwe akekwaho gushaka kumparabika atumiza abanyamakuru akababwira ko nakubise  umukozi kuko atikingije mukura amenyo”

Gitifu Nkurunziza avuga ko ibibazo by’abamusebya yamaze kubigeza kubo bireba bose, mu rwego rwo kwishinganisha.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.