Rubavu: Habayeho kurasana hagati ya RDF na FARDC ku mupaka

7,787
Kwibuka30

Umusirikare bikekwa ko ari uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.

Byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.

Kwibuka30

RDF yatangaje ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.

Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikabyegeka ku Rwanda.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo undi musirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.