Rubavu: Habonetse ibisasu mu murima w’abaturage

3,325

Abaturage batuye mu Kagari ka Makurizo ho mu Mudugudu wa Nyamugari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavumbuye ibisasu byari bihishwe muri ako gace.

Mu gitondo tariki 16 Kanama 2023 umwe mu bahatuye avuga ko yagiye gushaka amabuye mu murima we, atungurwa no kubona ikirundo cy’ibisasu bihishe muri shitingi.

Habonetse ibisasu 22 hamwe n’ibizingo by’insinga byari kumwe, abaturage bahatuye bakeka ko byaba byarasize bihishwe n’abacengezi bari bahafite ibirindiro mu gihe cy’intambara y’abacengezi.

Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ni umwe mu bakoze muri Cyanzarwe mu gihe cy’Intambara y’abacengezi. Aganira na Kigali Today, yatangaje ko agace kabonetsemo ibisasu kari gasanzwe gakorerwamo n’abacengezi bari bakuriwe n’uwitwaga Major Mahoro, ariko baje gutsindwa bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:“Kariya gace karimo abacengezi baje gutsindwa mu mpera z’umwaka wa 1998 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1999 mu kwezi kwa kabiri.

Mvano yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko kugira ngo abacengezi batsindwe habayeho igikorwa cy’uko abaturage bitandukanya n’abacengezi.

Ati:“Habaye gusaba abaturage kwitandukanya n’abacengazi, bajyanwa kuri Paruwasi ya Busasamana, nyuma bajyanwa Kanzenze, byorohera ingabo z’u Rwanda kurwanya abacengezi babuze abaturage bari basanzwe babafasha, basubira muri Congo.

Gutsindwa kw’abacengezi byatumye bahisha ibyo bari bafite batashoboye guhungana, harimo amasasu basize batabye mu Rwanda, intwaro basize batabye, ndetse mu Murenge wa Cyanzarwe si ubwa mbere habonetse intwaro zishaje zitaburuwe zari zarahishwe.

Intambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999 mu bice byahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Gisenyi na Kibuye.

Comments are closed.